Abarwayi bo mu mutwe muri Caraes Ndera ngo bishwe n’aba ’para-commando’ b’i Kanombe

Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byibutse Abatutsi babarirwa mu bihumbi bahiciwe mu 1994, barimo abari bahahungiye ndetse n’abarwayi bari bahacumbikiwe.

Ubuyobozi n'imiryango y'abiciwe muri Caraes Ndera babibutse
Ubuyobozi n’imiryango y’abiciwe muri Caraes Ndera babibutse

Abahungiye kuri ibyo bitaro byahoze ari iby’abazungu b’abafurere gatolika ngo bakekaga ko bashobora gukizwa n’uko abo Banyaburayi bari barinzwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR).

Byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda, kuko ingabo za MINUAR ngo zahise zibasiga aho mu maboko y’interahamwe n’abaparakomando (abasirikare kabuhariwe mu kurwana) bo mu ngabo za Habyarimana.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Caraes Ndera, Frère Charles Nkubili avuga ko mu 1994 ku itariki 17 Mata, ari bwo abasirikare n’interahamwe bagabye ibitero bakica abantu bose batagiriye imbabazi abarwayi bo mu mutwe.

Frère Nkubili ati "Interahamwe zishe abantu hano zafashijwe n’aba parakomando’ babaga i Kanombe, tukigera hano twabonaga inzu zaratobowe n’amasasu.
Twe biraturenga ntabwo twumva ukuntu umuparakomando yica uwitwaga umusazi, ubundi twavuga ko uwo muparakomando na we yari yasaze".

Ubuyobozi bwa Caraes Ndera n'abarokotse bavuga ko abari abarwayi bo mu mutwe bishwe n'abaparakomando
Ubuyobozi bwa Caraes Ndera n’abarokotse bavuga ko abari abarwayi bo mu mutwe bishwe n’abaparakomando

Frère Nkubili yavuze ko adashobora kumenya umubare w’abaguye muri ibyo bitaro bose kuko ngo bamaraga kwicwa bakajugunywa ahantu hatandukanye, ndetse amafishe y’abarwayi na yo akaba yarahise atwikwa.

Mu rwibutso rwaho hashyinguwe imibiri irenga 21,000 ariko abenshi ngo ni abataraboneka kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ndetse nta n’ubwo baramenya imyirondoro yose y’abamaze kuboneka.

Frère Nkubili avuga ko ibitaro bya Caraes Ndera birimo gutegura kwandika amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibyo bitaro, akaba ari bwo hazamenyekana imyirondoro y’abishwe n’ibice birimo imibiri itaraboneka.

Umwe mu barokokeye ku bitaro by’i Ndera, Nadine Uwamahoro wari ufite imyaka icyenda y’ubukure, avuga ko yabonye ababyutse mu mirambo bakiri bazima batarenga batanu.

Ati "Aha haje igitero cy’abasirikare bakuru b’i Kanombe ntabwo bari abantu boroshye, hari umugabo wari wambaye ishati y’umutuku nibuka ari Dr Fidèle wingingaga abazungu ngo babahungishe ariko ntibabyumva. Abasirikare rero baraje baramushinyagurira bamucuza amafaranga n’isaha, baramukubita".

Hari amazina make y'Abatutsi biciwe i Ndera, abandi ngo ntabwo baramenyekana
Hari amazina make y’Abatutsi biciwe i Ndera, abandi ngo ntabwo baramenyekana

Umwahoro avuga ko muri ibyo bitero yahaburiye umuryango we ugizwe n’umubyeyi (nyina), abo bavukanaga n’abo mu miryango y’ababyeyi be, kandi se na we akaba yari yaritabye Imana mbere yaho.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Caraes Ndera buvuga ko kuri ubu ibikomere byo mu mutwe n’ihungabana bituma imibare y’abarwayi bo mutwe yiyongera, ku buryo ngo buri mwaka bakira abarwayi batari munsi ya 75,000.

Frère Nkubili akavuga ko bacumbikiye abarwayi bakabakaba 400, ariko hakaba n’abaza kwivuza bataha batari munsi ya 250 ku munsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka