Bariga uko umuntu yajya aburana atageze mu rukiko

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, avuga ko n’ubwo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu nkiko bigeze ku gipimo cyiza ariko nanone bifuza ko umuturage ashobora kuburana atageze ku rukiko hagamijwe kugabanya ingendo ndetse no gutanga ubutabera bwihuse.

Inama yahuje abagize urunana rw'ubutabera
Inama yahuje abagize urunana rw’ubutabera

Yabitangaje tariki 11 Gicurasi 2023, mu nama yahuje ibigo bihujwe n’urunana rw’ubutabera hareberwa hamwe uko ikoranabuhanga mu nkiko rikorwa, imbogamizi n’icyakorwa kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro no kwagurwa.

Dr. Faustin Ntezilyayo, avuga ko iyi gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko (IECMS) igeze ku gipimo cyiza kuko hari abantu benshi batakiza mu nkiko cyangwa mu zindi nzego z’ubutabera ahubwo bashobora gutanga ibibazo byabo bakoresheje ikoranabuhanga.

By’umwihariko ngo abavoka bashobora gutanga ibirego byabo n’abo bunganira ndetse bagashyiramo n’imyanzuro ariko ngo ikigero bifuza kugeraho ntikiragerwaho aho bifuza kugira urukiko rwaburanisha abantu batageze ku rukiko.

Ati “Murabona nk’umuntu uri i Rusizi ugomba kuza kuburana i Kigali, mu rukiko rw’ubucuruzi aburana 5,000,000, birashoboka ni ibintu dushaka kugira ngo dukore muri ubwo buryo yaba ari i Rusizi umucamanza ari i Kigali noneho akamuburanisha akoresheje ikoranabuhanga.”

Ibi ngo byagabanya ingendo n’ikiguzi ku butabera bikorohera n’abafite ubushobozi bucye.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ubu buryo bwo gutanga ikirego binyuze mu ikoranabuhanga batabuzi ariko bibaye byiza babwegerezwa.

Hubakimana Ahmed wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko bibaye byiza, abayobozi bakwegera abaturage bakabasobanurira ubu buryo kuko byagabanya ingendo nk’uko bikorwa ku rubuga rw’Irembo.

Agira ati “Ubundi iyo uhuye n’ikibazo ugana Polisi na yo ikakohereza ahandi ariko bibaye byiza, abayobozi bakwegera abaturage bakabasobanurira ubu buryo nk’uko badushishikariza kugana Irembo kuko byagabanya ingendo abantu bakora.”

Abaturage bavuga ko kunyura mu nzego nyinshi bashaka ubutabera rimwe na rimwe hazamo kwakwa ruswa ariko bakoresheje ikoranabuhanga ibyo bitabaho.

Uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko bwatangiye mu mwaka wa 2016 kubera umusaruro bwatanze hakaba hifuzwa ko n’inzego nka Polisi na RCS zakongerwamo kugira ngo bwagurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka