Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba

Ku mugoroba tariki ya 12 Gicurasi 2023, i Nyagatare habaye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba.

Ni igikorwa cyabanjirije kwimurira imibiri 94 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwibutso rushya rw’Akarere ka Nyagatare, yari isanzwe iri mu nzibutso eshatu mu Mirenge ya Gatunda, Matimba na Kiyombe, igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Mu buhamya bwe, Pasiteri Mutsinzi William warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko i Gakirage, yavuze ko yavukiye i Gahini mu Karere ka Kayonza arahaba ari umwana ariko akomeza gutotezwa abuzwa kwiga, bituma ababyeyi bamwimurira ahandi i Muhura, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Aha na ho ngo yahakoreye ikizamini gisoza amashuri abanza ariko amanota ye ntiyasohoka nanone bituma ababyeyi bamwohereza mu Gihugu cya Uganda aba ari ho akomereza amashuri.

Agarutse mu Rwanda yasanze ababyeyi barimukiye mu Murenge wa Rwempasha ariko na ho ntibahatinda bimurirwa i Gakirage hafi na Pariki y’Akagera icyo gihe ku buryo hari abishwe n’isazi ya Tsetse.

I Gakirage ngo hari hagoswe n’Ikigo cya Gisirikare iruhande rumwe, urundi Pariki y’Akagera ndetse n’Inkambi y’impunzi z’Abarundi bari batuye i Rukomo.

Tariki ya 08 Ukwakira 1990 ngo batewe n’abasirikare ba Leta (EX-FAR) bica Abatutsi bakoresheje imbunda.

Pasiteri Mutsinzi avuga ko bamwe mu bakirisitu barimo basengana yabasabye kwinjira muri Pariki y’Akagera bakerekeza i Nyagatare banyuze inzira ya Ryabega kubera ko bari batangiye kubarasaho amasasu menshi.

Avuga ko kurokoka kwe kwaturutse ku kwihisha mu mahwa no mu musarane imbere, kandi ngo ntacyo byamutwaye kubera ko umubiri wari utacyumva ububabare cyangwa ngo anukirwe.

Ati “Twazitiriraga Intare ngo itaturira inka, twafataga imiyenzi imbere n’inyuma tukahuzuza amahwa ngo itanyuramo ariko nihishemo kandi amahwa sinayumvise. Nyuma nashatse kujya mu rugo rwanjye mbona umusirikare ahagaze imbere y’umuryango undi mu irembo mpungira mu musarane.”

Akomeza agira ati “Uri mu byago ntanukirwa burya hanukirwa hakanababara uri mu mahoro kuko nakuyeho ibiti gake ninjiramo hasi mu mwanda nihisha mu nguni uwo munsi ndarokoka.”

I Gakirage ngo haratwitswe, inka ziraribwa ahanini bigizwemo uruhare n’abasirikare ba Leta, impunzi z’Abarundi ndetse n’Interahamwe ziturutse ahitwa Cyabayaga.

Abarokokeye i Gakirage ngo ni ababashije kunyura muri Pariki bagakomeza bagana muri Uganda, kimwe n’ababashije kwambuka umugezi w’Umuvumba na bo bakerekeza muri Uganda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka