Iburasirazuba: Biyemeje guhashya ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byinjizwa mu Rwanda bidasoze

Abazwi nk’Imboni z’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Tanzaniya, bavuga ko bashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge na magendu (ibicuruzwa byinjizwa bidasoze) kuko iyo binyuze ku mupaka bigasora, amafaranga abivuyemo ari yo agaruka akubaka Igihugu.

Babitangaje tariki ya 12 Gicurasi 2023, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku mboni z’umupaka 611.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu agamije kubongerera ubumenyi mu gucunga umutekano w’ibyambu bashinzwe kugira ngo hadakomeza kugira ababaca mu rihumye bakinjiza ibiyobyabwenge cyangwa magendu kubera ubumenyi bucye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko imboni z’umupaka zagize umumaro ukomeye kuko imibare y’ibyaha byambukiranya umupaka yagabanutse kimwe na magendu n’ibiyobyabwenge.

Avuga ko kuba imboni ari ukuba intumwa zidatenguha no kugira inshingano zo kurinda umupaka.

Yagize ati “Kuba imboni ni ukunoza umurimo, gutanga amakuru ku gihe no kurangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, kunoza umurimo n’ubupfura.”

Umwe mu bahuguwe witwa Mvunabandi Jacques avuga ko aya mahugurwa afite akamaro kuri bo kuko bungutse ubumenyi buzatuma bahangana n’abashaka kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu Gihugu kuko ngo hari ababacaga mu rihumye kubera ubumenyi buke no kudahanahana amakuru ku mayeri bakoresha.

Avuga ko bagiye kurushaho gukumira magendu kuko bamaze kumenya ko iyo ibyinjijwe muri ubwo buryo bihombya Igihugu n’abagituye muri rusange kuko umusoro wakavuyemo wigira mu mifuka ya bamwe.

Ati “Iyo dukumiriye magendu, ibicuruzwa bikanyura ku mupaka bigasora, Igihugu kirubakwa ari na yo mpamvu tubirwanya twivuye inyuma.”

Naho ku iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge, avuga ko buri wese akwiye kubirwanya yivuye inyuma kuko bigira ingaruka ku rubyiruko ari rwo maboko y’Igihugu y’ahazaza.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge byo turabirwanya cyane kubera ko iyo byinjiye mu Gihugu usanga kenshi bikoreshwa n’urubyiruko, unagiye muri gereza nyinshi wasanga ari bo bahafungiwe ari byo bazira. Tutabaye maso twazisanga abana bacu bose babikoresha kandi ubwo nta kamaro bazigirira ubwabo, imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.”

Akarere ka Nyagatare gafite imboni z’umupaka (Abarinzi b’ibyambu) 612 bakorera mu Mirenge irindwi ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda na Tanzaniya, bakaba bafite inshingano bahemberwa zo kurinda ibyambu 80 byanyuzwaho magendu cyangwa ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka