Dukwiye kureba isano dufitanye mbere y’idini - Imam w’Intara y’Iburasirazuba

Imam w’Intara y’Iburasirazuba, Sheikh Djumaine Kamanzi, avuga ko abanyarwanda bafitanye isano ikomeye cyane y’ubunyarwanda bityo abantu bakwiye kunga ubumwe hagamijwe guteza imbere Igihugu bahuriyeho aho gutandukanywa n’amadini.

Abitangaje nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu musangiro rusange (Special Iftar) bwateguwe kandi bwitabirwa n’abayisilimu mu Ntara y’Iburasirazuba.

Avuga ko uyu musangiro wateguwe hagamijwe gusabana no gusangira bigamije imibanire myiza hagati y’Abayisilimu n’abatari bo.

Ibi ngo bakaba babikomora ku mahame y’Intumwa y’Imana Mohamed wabaga umunyabuntu cyane kurusha andi mezi atari ay’igisibo aho yasangiraga na buri wese ntawe atoranyije.

By’umwihariko mu Rwanda ngo babikora bagamije kwereka abantu ko abanyarwanda bafitanye isano ikomeye cyane ari yo y’ubunyarwanda bityo abantu bakunga ubumwe aho gutandukanywa n’amadini.

Ati “Abanyarwanda dufitanye isano ikomeye cyane ari yo y’ubunyarwanda. Mbere y’uko tuba abanyamadini twari abanyarwanda, ni yo mpamvu tuba tugomba gusabana twese ari Abayisilimu n’abatari Abayisilamu.”

Akomeza agira ati “Abantu bakwiye kumva ko ari bamwe badakwiye gutandukanywa n’amadini, ahubwo tugasenyera umugozi umwe kugira ngo turebe ko twakubaka iyi ngobyi iduhekeye hamwe ari cyo Gihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Asaba Abayisilamu ko hasigaye iminsi micye bagasoza igisibo cya Ramadhan bakwiye kwitabira amasengesho bagatakambira Imana kugira ngo barebe ko yabakuriraho ibibazo bibugarije.

Yabasabye kandi kubana neza n’abaturanyi ndetse n’abo badahuje imyemerere kubera ko ngo n’Intumwa y’Imana yabanaga neza n’abantu bose.

Yagize ati “N’abakirisitu bajyaga baza kumureba akabereka aho basengera mu musigiti, ibyo ni ibigaragaza imibanire myiza yamuranze bityo na bo bakwiye gutera ikirenge mu cye kugira ngo turebe ko Imana yazaduha ubwami bw’Ijuru ubuziraherezo.”

Ikindi ariko ngo bakwiye no gusabira Igihugu Imana igatanga imvura nziza abantu bagahinga bakeza kugira ngo abanyarwanda babashe kubona amafunguro.

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, yasabye Abayisilamu kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abafite ubushobozi bakabafasha mu mibereho isanzwe no kubona ko abandi banyarwanda bazirikana ibibazo bahuye na byo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, wifatanyije n’Abayisilamu mu musangiro, yabasabye kurushaho gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo, isuku, gushyira abana mu mashuri no kugira uruhare mu kugira Umudugudu uzira icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka