Nyagatare: Hegitari 279 z’imyaka zarengewe n’amazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko hamaze kubarurwa hegitari 279 z’imyaka zamaze kurengerwa n’amazi, kubera imvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’Igihugu, umugezi w’Umuvumba ukuzura amazi akajya mu mirima y’abaturage.

Imyaka yararengewe (ifoto: Muhaziyacu)
Imyaka yararengewe (ifoto: Muhaziyacu)

Imyaka yarengewe ni umuceri, ibigori, ibishyimbo na soya bihinze ahantu h’ikibaya, mu Mirenge icyenda kuri 14 igize Akarere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko Imirenge yagize ibibazo cyane ari uwa Katabagemu, Nyagatare, Musheri na Matimba.

Avuga ko n’ubwo imyaka yarengewe n’amazi ariko ku bigori n’umuceri byo bishobora gukira, kuko amazi yatangiye gukamukamo ariko ibishobora gupfa burundu ari ibishyimbo na soya, kuko bitihanganira amazi menshi.

Yasabye abahinzi gufatira ibihingwa byabo ubwishingizi kuko uretse hegitari 91 zihinzeho umuceri zonyine, arizo ziri mu bwishingizi.

Yasabye kandi abahinga mu bibaya kujya bibanda ku bihingwa birebire nk’ibigori, hagamijwe kwirinda ko hakongera kuza ibiza imyaka yabo ikaba yarengerwa bagahomba burundu.

Ikindi kandi yasabye abahinzi gusibura imiyoboro y’amazi iri mu mirima yo mu bishanga, kugira ngo amazi abone inzira iyajyana byihuse adakwiriye mu mirima yose.

Mu ngamba irambye Akarere katangiye harimo gushishikariza abaturage guhanga no gusibura imirwanyasuri, agasaba ko n’Uturere bihana imbibe natwo twabishyiramo imbaraga.

Matsiko ati “Indi ngamba dufite kandi twanatangiye, turashishikariza abaturage bacu n’ubwo barwanyaga isuri ariko bashyiremo imbaraga, kugira ngo turwanye isuri mu mirima yacu no ku misozi ihanamye bityo dukumire amazi, ariko bisaba ko n’abaturanyi bacu mu tundi Turere twafatanya nabo muri iki gikorwa.”

Mu rwego rwo guhangana n’imyuzure ariko ngo Akarere ka Nyagatare gafite andi mahirwe, kuko hari umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugiye gufasha mu kuvugurura ibyanya by’ubuhinzi.

Ibyanya bizavugururwa ni icya Kagitumba, icya Muvumba P.8 na Rwangingo, hacibwa imiyoboro y’amazi ku buryo umwaka utaha iki gikorwa kizaba cyarangiye, bikazafasha mu guhangana n’imyuzure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twongere dutere ibiti amazi yinjire mu butaka aho gutemba

ayisha yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka