Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko kutajya mu murengwe ngo bibagirwe aho u Rwanda rwavuye, ahubwo abashishikariza guharanira ishyaka ry’Igihugu abagituye bose bigengamo kandi abanyamahanga bakabana neza n’abenegihugu.

Yabibasabye tariki ya 13 Gicurasi 2023, ubwo mu Karere ka Nyagatare, hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 94 y’Abatutsi bazize Jenoside bari bashyinguwe mu nzibutso eshatu zari zisanzwe, bakaba bimuriwe mu rwibutso rushya.

Urwibutso rwa Jenoside rushya rw’Akarere ka Nyagatare rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na Miliyoni 115 (1,115,220,869 Frw) harimo imirimo y’ubwubatsi, igenzurabikorwa ndetse no kwimura abaturage.

Rugizwe n’inzu ikorerwamo imirimo isanzwe, ibyumba by’amateka y’u Rwanda mbere y’abakoloni kugeza ku rugamba rwo kwibohora, imva ndetse n’aho abantu bashobora gufatira ikawa mu gihe basuye urwibutso, ndetse n’ubusitani.

Minisitiri Bizimana yagarutse ku mateka ya Jenoside mu yahoze ari Komini Muvumba ndetse na Ngarama aho urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira Abatutsi batangiye kwicwa, abandi bafungwa mu byitso.

Yavuze ko urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira, mu Karere ka Nyagatare ari ho hatangirijwe igikorwa cyo gushora urubyiruko muri Jenoside aho baherewe imyitozo yo kwica mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Yasabye urubyiruko kutajya mu murengwe ngo bibagirwe aho u Rwanda rwavuye.

Yagize ati “Abato ntibajye mu murengwe ngo birengangize aho u Rwanda rwavuye, nibarengere iki Gihugu, barengere u Rwanda rwa twese, u Rwanda kandi abanyamahanga bagendamo bakakirwa, tukabana neza.”

Yabasabye kandi kwirinda ingeso mbi harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko byatuma batabasha kwibeshaho neza.

Mu buhamya bwe, Aloys Rutagarama wageze mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 1987 aje gukora akazi k’uburezi i Matimba hafi n’ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko urugamba rugitangira, abasirikare na bamwe mu baturage b’Abahutu bateye ku Kigo, bahigamo Abatutsi ariko ku bufatanye n’abanyeshuri bakuru, bahungisha abana basubira iwabo.

Rutagarama wari ugishinga urugo yakomeje gutotezwa n’abasirikare, ariko ku bw’amahirwe abasha kurokoka.

Yashimye Leta yabubakiye urwibutso rushya ruhesha agaciro ababo bishwe muri Jenoside, kuko hari abatari bashyinguwe ahantu heza.

Ati “Ni igikorwa cyabaye cyiza kuko hari abari bashyinguye mu buryo butabahesha agaciro. Twe barokotse byaturuhuye imitima, turashima Leta by’umwihariko Perezida wa Repubulika kuko badutekerejeho.”

Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko imiturire ya Nyagatare ubwayo yoroheraga abicanyi kumenya abo bica bidasabye kumenya inkomoko yabo kuko Abahutu bari batuye ahitwa muri Peyizana naho Abatutsi batuye ahitwaga amaranshi.

Urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira ngo abatuye mu maranshi batangiye gutwikirwa no kwicwa, ubwicanyi bukaba bwari buyobowe na Burugumesitiri Rwabukombe Onesphore wayoboraga Komini Muvumba ndetse n’Abarundi babaga i Rukomo mu nkambi.

Yasabye ko ababa bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe bahagaragaza kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka