Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda batozwa kwanga igihugu cyabo

Pasitoro Badege Donatien avugako Abanyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda batozwa kwanga igihugu cyabo abandi bagafashwa kujya mu mitwe irwanya u Rwanda.

Pasitoro Badege avuga ko yatotejwe ndetse anabwirwa amagambo agamije kumwangisha igihugu cye
Pasitoro Badege avuga ko yatotejwe ndetse anabwirwa amagambo agamije kumwangisha igihugu cye

Yabitangaje kuwa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, ubwo we n’abandi Banyarwanda umunani bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba, bavuye muri gereza ya Mbuya na Kireka muri Uganda, bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

Pasitoro Badege Donatien avuka mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, yavuye mu Rwanda ku bunani bw’uyu mwakawa 2019, ajya muri Uganda kwiga mu ishuri rya Bibiliya anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Avuga ko yaje gufatirwa ahitwa Isingiro tariki ya 18 z’ukwezi kwaga Kamena, ajyanwa gufungirwa i Mbarara mu kigo cya gisirikare, nyuma y’ukwezi kumwe ajyanwa i Kampala muri gereza ya Mbuya, ashinjwa kuba maneko w’u Rwanda.

Avuga ko aho Mbuya muri CMI yatotejwe cyane ndetse anabwirwa amagambo agamije kumwangisha igihugu cye.

Agira ati “Naratotejwe cyane bambwira amagambo agamije kunyangisha igihugu ngo ntikifashije, Uganda muhashaka iki niba mwifashije, amagambo aserereza u Rwanda, narakubiswe cyane ndetse n’aho turyama bakadusukamo amazi”.

Pasitoro Badege avuga ko aho yari afungiye haje kuzanwa abapasitoro b’Abanyarwanda 40 bafite amatorero muri Uganda, ariko banashinzwe kohereza urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mitwe irwanya u Rwanda ikorera muri Kongo Kinshasa.

Avuga ko babazanye mu rwego rwo kubunga kuko bari batangiye kwisubiranamo ku bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Bazanye abapasitoro barenga 40 ba ADEPR bari bafite amakarita ya RNC bashinzwe kwandika no kohereza abana muri Kongo mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nabimenye bisubiranyemo, bamwe bashinja abandi kubashyira muri RNC, insengero zabo ni zo zikorerwamo inama bafatanyije n’uwitwa Souleyman Muntare ni we ukusanya amafaranga agura ibigori n’ibindi biribwa byohererezwa inyeshyamba muri Kongo afatanyije na Nsengiyumva Gaston”.

Asaba Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda ko badakwiye no kubirota kuko uretse kugirirwa nabi, ngo Uganda ni umwanzi ukomeye w’u Rwanda, kuko ikusanya igatanga inzira ku bajya mu mitweya FDLR, RNC, RUDI Urunana n’indi ikorera muri Kongo igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Bagomba kumva ko Uganda itakiri igihugu cyo kwisukira kuko inafasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abananiwe amashyamba Uganda irabakira ikababika bakigishwa bagafatwa neza nyuma y’igihe bakongera gusubizwa muri RNC, FDLR, RUDI Urunana n’indi mitwe ntazi”.

Uko ari icyenda bagejejwe kumupaka wa Kagitumba bavuga ko muri gereza bari bafungiwemo basizemo abandi Banyarwanda benshi.

Icyenda ni bo bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavuye muri gereza ya Mbuya na Kireka za CMI
Icyenda ni bo bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavuye muri gereza ya Mbuya na Kireka za CMI
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka