Yabibasabye ku wa 20 Ukwakira 2019, nyuma y’umukino Sunrise ya Nyagatare yatsinzemo Espoir ya Rusizi ibitego 4 kuri 1.
Ni umukino Sunrise yatangiye neza kuko mu minota 10 ya mbere Wanjye Payus, yari yamaze kunyeganyeza inshundura.

Igice cya mbere cyarangiye Sunrise imaze kunyeganyeza inshundura inshuro ebyiri. Igice cya kabiri kigitangira nabwo Baboua Samson yahise atsindira Sunrise ikindi gitego, ariko nyuma gato Espoir na yo ibona icy’impozamarira cyatsinzwe na Cyambadde Fred.
Ibyishimo byayo ariko ntibyatinze kuko Wanjye yahise abasubiza mu gahinda umukino urangira utyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, na we wirebeye uyu mukino ntiyahishe ibyishimo dore ko n’umukino urangiye yagiye gushimira abakinnyi be.

Icyakora uwo muyobozi yanihanganishije ikipe ya Espoir y’i Rusizi yari imaze gutsindirwa i Nyagatare.
Yasabye abatuye n’abakomoka i Nyagatare ndetse n’abandi bakunda Sunrise kurushaho gushyigikira ikipe yabo kuko aribwo izarushaho gukomera.
Ati “Ikipe ni iy’abaturage si iy’Akarere, nibayishyigikire bose baba abatuye n’abakomoka hano kuko nibwo izarushaho gukomera. Barahinga bakeza, barorora, bafite amafaranga menshi bashyigikire ikipe yabo.”
Uyu muyobozi yanagize icyo avuga ku izina ‘Gorigota’ bahaye Stade ya Nyagatare avuga ko iryo zina aryumva ariko ntawaryemeje ariko nanone nk’ubuyobozi batazanga izina rizemezwa n’abaturage benshi.
Agira ati “Iryo zina njya ndyumva ariko sinzi aho ryavuye n’impamvu kuko nzi ko ari Stade Nyagatare, ariko buriya hari igihe tuzicara n’abaturage izina bazemeza tuzakoresha iryo, ishobora kuba Gorigota, Stade Nyagatare cyangwa irindi ntabwo twakwanga ibyifuzo by’abaturage.”

Umufana ukomeye wa Sunrise uzwi ku izina rya ‘Gikona’ avuga ko gutsinda Espoir byabashimishije cyane ariko by’umwihariko akavuga ko nta kipe izabatsindira kuri Stade nshya bahimbye Gorigota.
Avuga ko by’umwihariko bashaka kuzababaza Rayon sports kuko badakunze kuyitsinda mu mikino ya Shampiyona.
Ati “Tuyitsinda mu gikombe cy’Amahoro gusa ariko ndakubwiza ukuri ntabwo ku wa gatandatu izava aha Gorigota, umusaraba nguyu tuzayibamba. Dutsinze abarya isambaza ubwo se abarya capati tuzabuzwa n’iki koko?”


National Football League
Ohereza igitekerezo
|