Nyagatare:Abagombaga guhabwa ingurane barimo gusenyerwa n’amazi
Abaturage batuye mu kagari ka Cyabayaga babariwe imitungo yabo bagomba kwimuka bavuga ko bimwe ingurane ahubwo ibikorwa by’umuhanda birakomeza bibateza umwuzure.

Umwe muri abo baturage witwa Vuguziga Immacuelée, avuga ko inzu yabo bayivuyemo guhera kuwa gatatu w’icyumweru gishize kubera umuvu w’amazi wavuye mu muhanda ukinjira mu nzu yabo bakabura aho barara.
Uyigezemo iracyarimo icyondo nyirayo akavuga ko abana yabajyanye kwa nyirakuru naho we n’umugabo, buri wese akaba ashakisha aho arara mu baturanyi.

Ati “Ubu harumuka, twaradashye biranga, abana nabajyanye kwa nyirakuru, jye n’umugabo buri wese ashaka aho arara mu baturanyi, tubayeho ku bukoboyi, ikorwa ry’umuhanda riratuzengereje, barambwiye ngo nyivemo none se nzajya hehe”?
Undi witwa Gatana Alphonse, avuga ko babariwe imitungo yabo guhera mu kwezi kwa mbere 2019, bigera mu kwezi kwa gatatu bose baramaze kubarirwa.
Yibaza impamvu badahabwa ingurane zabo kandi ibyasabwaga byose barabitanze.

Avuga ko bafite impungenge z’uko inzu yazamugwaho kubera umuvu w’amazi winjira mu nzu zabo igihe cy’imvura kuko batinze umuhanda ukajya hejuru y’amazu yabo.
Agira ati “Dufite impungenge kuko hashize amezi atatu tudahabwa ingurane zacu, ikindi umuhindo wageze tutarahabwa ingurane zacu ngo twimuke, amazi arimo kwisuka mu nzu, imvura ishobora kugwa mu ijoro inzu zikatugwa hejuru”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi kirimo kuganirwaho hagati y’akarere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).
Ati “Turimo gushaka icyakorwa ngo amazi adakomeza kujya mu nzu z’abaturage mbere y’uko bimuka, barabariwe barasinya ariko tugomba kubarinda amazi, turimo kubiganiraho na RTDA”.
Abaturage bagomba guhabwa ingurane bakimuka mu kagari ka Cyabayaga ni 30. 15 gusa nibo bamaze kuzuza ibyangombwa ku buryo bahabwa ingurane, abasigaye bakaba batarabona ibyangombwa byemeza ko imitungo ari iyabo.

Ohereza igitekerezo
|