Abanyeshuri bafunzwe bakekwaho gukubita ubatekera

Abanyeshuri babiri biga ku ishuri ryisumbuye rya TVET Cyondo mu Murenge wa Kiyombe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Karama mu Karere ka Nyagatare bashinjwa gukubita ubatekera.

Mu Karere ka Nyagatare (mu ibara ry'umutuku) ni ho byabereye
Mu Karere ka Nyagatare (mu ibara ry’umutuku) ni ho byabereye

Ku cyumweru tariki 29 Nzeri 2019, nibwo aba banyeshuri bakubise Hakizimana Jean d’Amour ubatekera bapfuye amazi.

Hakizimana avuga ko yagiye kuvoma ahasanga abana na bo bavoma ayo kumesa, akuraho indobo yabo baramukubita.

Ati “Naraje mbasaba gukuraho indobo ngo mvome ayo kubatekera baranga, nayikuyeho nshyiraho ijerekani bahita bankubita indobo mu mugongo undi antera umugeri mu nkanka, ubu simbasha kuvuga.”

Saa yine z’ijoro ngo nibwo umuyobozi w’ikigo yazanye n’umupolisi babakura mu buriri bajya kubafunga ariko ngo bucya barekurwa.

Bongeye gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019 nyuma y’uko Hakizimana Jean d’Amour ananiwe kumvikana n’ababyeyi b’abana.

Hakizimana avuga ko yifuza amafaranga ibihumbi 200 byo kuba yifashisha yivuza.

Agira ati “Jye nabasabye ibihumbi 200 ngo mbe nivuza azarengaho bakazayampa nyuma barabyanga. Ntakindi nakumvikana na bo ntarayabona nibakomeze bafungwe.”

Umwe mu babyeyi b’aba bana witwa Ingabire Louise avuga ko bemera icyaha cy’abana babo ari na yo mpamvu bemeye gutanga amafaranga kuri Hakizimana kugira ngo ayifashishe yivuza.

Ingabire asaba ubuyobozi kubafasha bakumvikana n’uwakubiswe kuko amafaranga abaca batayabona.

Ati “Twebwe ubuyobozi budufashe twumvikane n’uriya muntu, ikindi bakwiye kurekura abana bagakurikiranwa bari hanze bakabona uko bitabira ibizamini ngiro bizatangira ku wa mbere.”

Ku wa mbere Ukwakira nibwo Hakizimana yari yemeye gutanga imbabazi kuri aba bana agahabwa ibihumbi 50 ndetse aranabisinyira ariko nyuma aza kwisubiraho nyuma yo kugirwa inama n’umunyamabanga w’ishuri.

Murekatete Julliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bibabaje kuba abana barwana n’ubatekera.

Avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo, harebwe imyitwarire y’aba bana mbere yo gukubita ubatekera, uruhare rw’uwakubiswe ndetse n’uko ubuyobozi bw’ikigo bukemura ibibazo bigaragaye.

Ati “Tugiye gukurikirana uko abana bitwaraga ku ishuri, tugakurikirana n’ikibazo cy’ubuyobozi by’umwihariko, ntituzagarukira aho umutetsi we yitwara ate, ese ubuyobozi bwo bukurikirana gute ikibazo buhuye na cyo kimeze nka kiriya?”

Iyakaremye Dieudonné, umuyobozi w’ishuri rya TVET Cyondo avuga ko aba bana umwe ari we wari usanzwe atitwara neza mu kigo bigaragarira ku mpapuro yiyandikiye asaba imbabazi ku makosa atandukanye yagiye akora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo munyamabanga wishuri nawe akurikranwe
Uwo mutetsi niwe washotoye abana nimba byaribigeze saa yine iyo areka bakavoma ko ntacyamwihutishaga kuvoma bakabanza bakavoma basoza nawe akavoma ubwose siwe nyirabayazana ra

Ntaganda yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

NIWE WASHOTOYE ABANA AKURAHO INDOBO YABO

Ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Noneho ibyo bakoze urabishyigikiye. Dans quel monde vit-on

liki yanditse ku itariki ya: 6-10-2019  →  Musubize

Yakuriyeho iki indoba yabana. niwwe nyirabayazana

Ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka