Buri mukozi mushya agomba gusinyira kudasambanya abana- Guverineri Mufulukye
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko abakozi bazajya abahabwa akazi bazajya basinyira kudasambanya abana mbere yo kugatangira.

Yabitangarije mu nama yateguwe n’umuryango Imbuto Foundation n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu gutangiza politiki y’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, inama yabereye mu karere ka Nyagatare kuwa 20 Ugushyingo 2019.
Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza 2018, abana batewe inda mu gihugu cyose ni 55,048, harimo 19,838 bo mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, ku isonga hakaza Nyagatare.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko bagiye kurushaho kwegera ababyeyi bakabibutsa inshingano bafite zo kurera neza.
Ikindi ariko ngo hagiye gushyirwaho uburyo abana baganirizwa ku mashuri, bakagaragarizwa ingaruka zo kwishora mu busambanyi bakiri bato ariko nanone bagashishikarizwa kuboneza urubyaro.
Yasabye ko habaho ubukangurambaga buhoraho bunyuzwa mu bitangazamakuru, ku ngaruka zo kwishora mu busambanyi.
By’umwihariko ariko, Guverineri Mufulukye avuga ko ubu umukozi uzajya uhabwa akazi azajya agirana amasezerano n’akarere ko agomba kwirinda gusambanya abana.
Ati “Twasanze bariya bantu baba bahawe akazi, dukwiye kubegera tukagira ibyo twemeranya na bo, kuko akazi bahawe gakwiye kubatunga aho guteza ibibazo, aho usanga bamwe bahembwa aho kugira ngo amafaranga abafashe mu iterambere ahubwo bakayashora mu busambanyi no gushuka abana.

Twasanze rero tugomba gufata izindi ngamba zo kujya dusinyana na bo, ko iriya mishinga yose itanga akazi abakozi babo na bo batagomba kuba bamwe bateje biriya bibazo”.
Sam Rubagumya, uhagarariye abikorera mu karere ka Nyagatare, avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda ari kirekire ahanini kubera ko ababyeyi batakiganira n’abana babo.
Avuga ko kugira ngo kiranduke ari uko ababyeyi babonera abana babo umwanya uhagije bagatinyuka kubabwira ibibari ku mutima.
Agira ati “Birasaba kugarura umuco ababyeyi bakaganira cyane n’abana bakabatinyura kuko iyo amutinya ntamubwira akamuri ku mutima, naho mugihe ababyeyi bahugiye mu bindi ntibizashoboka.Babegere bababwire ibibababaje”.
Karamage Elphase, umukozi wa RBC ushinzwe ubuzima bw’imyororokere, avuga ko iyi politiki ku buzima bw’imyororokere izamara imyaka itandatu, kuva 2018 kugera 2024.
Avuga ko igamije kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana ndetse n’indwara n’ibindi bibazo bijyana n’ubuzima bw’imyororokere.
By’umwihariko ngo barifuza ko ababyeyi baboneza urubyaro bava kuri 48% bakagera kuri 60% mu mwaka wa 2024. Ibi ngo nibigerwaho bikazanatuma umubare w’imbyaro ugabanuka ukava kuri 4.2 ukagera kuri 3.3 mu mwaka wa 2024.
Ohereza igitekerezo
|
Uyu si umuti rwose; gusa Wenda bizatuma ugiye mu kazi bimukebura. None se abaziterwa n’abikorera; abamotari, abashoferi, abanyinzi, abahinzi, abarozi, abashomeri,.... Ntabwo abangavu baterwa inda n’abakozi bashya gusa, umaze igihe mu kazi na we yabikora; kandi ntaribanura(abarimu, abayobozi, abapolisi, abasirikare, mbese buri uwitwa umugabo wese nta wutatera inda abangavu urimo).
Ahubwo nge mbona hafatirwa ibihano abamaze kubikora hanyuma abasigaye bakareberaho. None se abahari bazitewe babagize bate? Uretse umubare muto watawe muri yombi. Abandi ntibari aho bigaramiye. Rwose uyu muti ainizera ko wakemura iki kibazo nk’uko natangiye mbivuga,Wenda byakibutsa ugeze mu kazi ko iki kibazo kimureba. Ibintu byarakomeye, ahubwo mwihishira ababikoze.

Iyo myambarire y’abangavu nayo reta iyifatire umwanzuro. Kuko uwamara nabi NGO areshye igitsinagabo Uwo niwe nyirabayazana.
Kandi musubize ababyi ububasha Ku bans babo.
Umuco wo guhana agaruke.
Oya rwose !! Uwo si umuti.ahubwo mugihe mutarafatira ibihano impande zommbi, NGO uwo mwangavu nawe agenerwe itegeko rimuhana mugihe atatanze amakuru kubyamukorewe(bivuze ko nawe aba yakoze icyaha.) Bityo nabo bagire gutinya ibihano. Ndemeza ko ibyo bibaye , icyo cyaha cyagenza amaguru macye.
None mbaze ko hari itegeko rihana icyo cyaha hari uwo ritareba, kubiryo umukozi mushya aramutse akoze icyo cyaha atarasinye itegeko we ntiryamuhana; none se Nina gusinya nabyo niba byemejweabakozi bashya nibo bafata abana bonyine abasanzwe no ntibafata abana ku ngufu.
Ahubwo ntibahitemo abagiye guhabwa akazi gusa, ni ba sinyishe abagabo bose.
Ubundi se nta tegeko rihana uwakoze icyo cyaha ? Niba rihari se, uwo mutegetsi hari amatora ateganyijwe yaba yatanze abandi kumenya, akaba yatangiye kwiyamamaza ? (campagne)
Imana idutabare nahubundi isi igeze muminsi yanyuma.Amafaranga azarikora ndetse ni muri service zose gushaka akazi ni ruswa,Ku kujya kwiga hanze bisaba gutanga akantu none ngo basinyishe abantu kudafata abana kungufu ?Uretseko abo dutekerezako arabana siko biri.
Egoko buvuzeko ntamuntu wizewe uwari we wese kugitsina Gabo,
Ahubwo niberure bavuheko abagabo Bose bagomba kujya kukagari bagasinya,nabakora mubiro mumavuriro muturere mumirenge no mutugari no kumidgudu no mubigo byamashuri,uwo siwo muti, igikenewe nubukangurambaga kuko ntamuntu numwe uyobeweko gusambana ari icyaha uko byakorwa kose,kandi kumuntu uwariwe wese.

Rwose ibyo ntacyo byatanga.Nta muntu numwe cyangwa Institution wabona UMUTI w’ubusambanyi.Kimwe nuko nta numwe wavanaho Ruswa,Intambara,Ubujura,Akarengane,etc..
Ahubwo birushaho kwiyongera.UMUTI se uzaba uwuhe?Umuti nyawo tuwusanga muli bible.Imana yacu yashyizeho umunsi w’imperuka ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niba dushaka kuzaba muli ubwo bwami,Yesu yadusabye gushaka imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.