Nyagatare: Haravugwa abajura batobora inzu

Ngwije Wilson wo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare yibwe Televiziyo abajura babanje gutobora inzu aryamyemo.

Bakuyemo amatafari atatu babona inzira yo kwinjira mu nzu
Bakuyemo amatafari atatu babona inzira yo kwinjira mu nzu

Ngwije Wilson avuga ko saa saba n’igice z’ijoro mu ijoro rishyira ku wa 22 Ukwakira 2019 yabonye itara rizima akeka ko ari umuriro ushize muri bateri kuko akoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Narumvaga rwose, nabonye itara rizimye nkeka ko umuriro ushize kuko nta zuba ryinshi ryari ryatse ku manywa kandi abana bari barebye televiziyo dutegereje nyina kuko yaje bwije.”

Ngwije avuga ko yatunguwe no gusanga inzu yatobowe kandi ayiryamyemo ntabashe no kumva ibiba.

Agira ati “Nasohotse saa munani n’igice kureba ingunguru, mbona irahari ariko nkomeje imbere nsitara ku itafari, muritse mbona umwobo winjira mu nzu, nsubiye mu nzu Televiziyo mbona bayitwaye kare.”

Avuga ko yari asanzwe yibwa ndetse kenshi ariko batari bagacukuye inzu ye.

Uhagaze mu nzu imbere ubona ko umwenge baciye ari mugari ku buryo kunyuramo byakorohera buri wese
Uhagaze mu nzu imbere ubona ko umwenge baciye ari mugari ku buryo kunyuramo byakorohera buri wese

Uretse Televiziyo, abajura bamutwaye imyambaro ndetse n’umukeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, asaba inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gutuma amarondo akora neza kuko ari yo azahangana n’abajura.
Ati “Turimo turaganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugera ku Isibo kumva akamaro ko gucunga umutekano hakoreshwa inzego zihari, dufite irondo ndetse n’iry’umwuga ryishyurwa.

Ingamba ni ugukaza imikorere y’amarondo. Ni ukwibutsa abayobozi ko bakwiye gushyira imbaraga mu mikorere y’amarondo.”

Uyu muyobozi avuga ko kubera ubujura ubu nta tungo ryemerewe kuva mu kagari rijya mu kandi ridafite icyemezo cy’inzira.

Uretse ubujura bw’amatungo cyane cyane amagufi burimo kugaragara mu mirenge itandukanye mu Karere ka Nyagatare, ubu hatangiye n’ubujura bwo mu nzu ndetse no mu mirima cyane cyane igihingwa cy’imyumbati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka