Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfugwa n’Abagororwa (RCS), SSP Perry Uwera, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora intego bari bihaye yo gukoresha uburyo bwo gutekera abagororwa hadakoreshejwe inkwi, bituma itagerwaho muri gereza zose uko ari 13 mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, arizeza abaturage batarabona ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Mugera-Karungeri ko uku kwezi kwa kabiri batangira kwishyurwa.
Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali, Christine Nyiranshimiyimana avuga ko ubutaka bwanditse kuri Leta umuturage ashobora kubutizwa akabukoresha mu gihe nyirabwo atari yaboneka.
Ababyeyi b’abana bato mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko abana basubukuye amasomo n’ubwo hari impungenge z’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rufite agaciro ka Miliyoni 20.8 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuga angana na miliyari 20.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Kubaka uru ruganda biri mu rwego rwo kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka muri aka gace.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababubohoje.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kuva ku wa 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwamaze kwandikwa kuri Leta by’agateganyo.
Guhera ku wa 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ihene, ingurube n’intama)ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) mu Karere kose ka Kayonza kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Mudugudu wa Mucucu (...)
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itangazamakuru (Media Specialist), Uwihoreye Claude, avuga ko mu mabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze ari uko buri kigo cy’ishuri kigomba kuba gifite icyumba abagaragayeho ibimenyetso by’indwara ya COVID-19 bashyirwamo bagakurikirwamo kandi nta munyeshuri urwara wemerewe gutaha mu (...)
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kwirinda gucengana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ahubwo bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 kuko ihari kandi yica.
Abashoferi n’abandi bafite aho bahuriye no gutwara abagenzi mu modoka barifuza koroherezwa bagasanga imiryango yabo. Umuyobozi wa Gare ya Nyagatare Butera Faustin asanga abashoferi icyemezo cya Guma mu Karere cyasanze kure y’ingo zabo bakoroherezwa bakazisubiramo kuko byabarinda gutunga ingo ebyiri mu gihe nta kazi bafite.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko umwanya Akarere kagira mu mihigo ugirwamo uruhare n’umuturage kuko iyo abishatse kaba aka nyuma cyangwa aka mbere.
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko Noheli yizihijwe cyane kurusha Ubunani ahanini bitewe n’imyemerere no kudaha agaciro gusoza umwaka no kwinjira mu wundi ariko na none hakaba abatizihiza Ubunani bitewe no guteganyiriza amashuri y’abana.
Mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021 mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 1824 barenze ku mabwiriza yo kwirida COVID-19.
Mu mwaka wa 2020, hakozwemo imishinga minini 12 y’ibikorwa remezo igamije guteza imbere abaturage ikaba yaratashywe ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2020 ndetse hubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.
Ku wa 29 Ukuboza 2020 Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yashyikirije Umwongerezakazi ibikoresho bye byari byibwe birimo mudasobwa na televiziyo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ku munsi wa Noheli abantu 2,159 aribo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 24 Ukuboza 2020 abantu 31,916 ari bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abaturage ko ikibazo cy’izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa bagiye kukigaho ku buryo hashobora kubamo koroshya ariko na none abaturage bakwiye kumva ko ari ngombwa kuwutanga.
Nyirankundimana Claudine ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we n’ubwo imihango yose y’ubukwe itabaye.
Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utari uwa Leta, Transparency International Rwanda, mu Karere ka Kayonza, Mukeshimana Jeannette, arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba abaturage kwihisha COVID-19 aho kwihisha Polisi y’igihugu. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19.
Bamwe mu bageni biteguraga gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru bavuga ko kuba ubukwe bwahagaritswe nta kundi babigenza kuko icya mbere ari ukubahiriza amabwiriza gusa ngo bishobora gutuma bamwe bishyingira.
Joy Kobusinge wo mu Mudugudu wa Nyamiyonga, Akagari ka Nyamiyonga mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ku myaka 72 y’amavuko ari bwo araye mu nzu irimo urumuri rutari agatadowa.
Mu rukerera rwo ku wa 11 Ukuboza 2020, umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu Murenge wa Kageyo w’Akarere ka Gatsibo, yafashwe n’abantu barinda umurima, bavuga ko yibye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu rwobo rwa Kiziguro byarangiye ubu irimo gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Abamotari bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’akarere kubongerera iminsi yo kwishyura umusoro w’aho bahagarara kuko minsi isoza umwaka baba bagomba kwishyura ibintu byinshi.
Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, avuga ko 80% by’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko 10% by’abana bagombaga kuba bari ishuri batari barisubiramo. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, ahagaragajwe imihigo mishya Akarere gaheruka gusinyana na Perezida wa Repubulika.