Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze gutyo, (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline, avuga ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire kugira ngo habungabungwe umutekano w’abaturage.
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga, Bella Rwigamba, avuga ko iyo Minisiteri itabuza amashuri gukorana na kompanyi zikora ‘applications na softwares’ z’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu asoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, indwara ya Malariya yongeye kuzamuka mu mirenge itanu.
Abaturage b’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana bavuga ko umuyobozi ari umuntu ugomba kubahwa atagomba kurengerwa ngo asuzugurwe, ari yo mpamvu basabira ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi bakamumenaho inzoga.
Abaturage begerejwe amavuriro (Post de Santé) y’ibanze afite serivisi z’inyongera, barishimira ko yakemuye ibibazo by’abafite uburwayi bw’amenyo n’amaso, kuko ubu yatangiye kubavura.
Umuyobozi wa Police wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Callixte Kalisa, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare (JADF) gushakira imirimo urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyabisindu mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa inkuru y’abaturage bakoreye urugomo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, bakamumenaho indobo y’urwagwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo byo gusiragiza abaturage bashaka serivisi, no mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byambukiranya umupaka.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Aakarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio hagati mu kwezi kwa Kamena 2021, yasobanuye ibyerekeranye n’uko Abajyanama bagize Komite Nyobozi y’Akarere (Abayobozi b’Akarere) bakurwaho icyizere. Yavuze ko bigirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi (…)
Uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara, yongeye gutakambira urukiko, Umukuru w’igihugu, abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’umuryango nyarwanda, ngo ahabwe imbabazi ku byaha yakoze akizeza guhinduka.
Nsabimana Callixte wiyise Sankara, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, avuga ko atiyumvisha ukuntu we na Rusesabagina ari bo baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN kandi barawusanzeho.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe mu Kagari ka Gakirage mu karere ka Nyagatare yicwa, bakaba bamagana icyo gikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Murekatete Chantal w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gatsibo yituye hasi ashiramo umwuka mu gihe abaganga bari bakigerageza kureba ikibazo afite.
Umuyobozi wa Kaminuza ya East Africa Rwanda, Dr. Kitambala Marcelin, avuga ko Interahamwe zamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, ababashije guhungira muri Congo zihabasanze na ho zibicirayo.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko kwiga binyuze mu ikoranabuhanga bitashoboka mu gihe kaminuza zidafite internet ndetse na mudasobwa bihagije.
Kayitesi Alice wakomerekeye mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, avuga ko azashira ihungabana ndetse agakira n’ibikomere ari uko ahuye n’ababimuteye.
Kuri uyu Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano abantu bane bagabye ibitero mu Karere ka Rusizi bigakomerekeramo abantu bikangiza n’imitungo yabo.
Uwayoboye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba MRCD-FLN mu nzira ibageza ku butaka bw’u Rwanda, witwa Shabani Emmanuel, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Bizimana Cassien bita Passy wayoboye ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera ibikorwa by’iterabwoba aregwa.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubushinjacyaha bwasabiye Nizeyimana Marc igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha akurikiranyweho bijyanye n’iterabwoba ndetse n’ubwicanyi.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, Ubushinjacyaha busabiye Herman Nsengimana igifungo cy’imyaka 20.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, urubanza ruregwamo Rusesabagina n’abo bareganwa rwakomeje, Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Paul Rusesabagina igifungo cya burundu.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko guhera ku ya 15 Kamena 2021, Abajyanama b’akarere batangiye icyumweru cy’abajyanama basanga abaturage mu mirenge ahanini hagamijwe kumva ibibazo byabo, ariko by’umwihariko kubashishikariza gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Nyirayumve Eliane waburiye umugabo we mu bitero bya FLN, arasaba urukiko kumuha ubutabera akabasha kurera abana batanu yasigiwe n’umugabo ndetse no kuzuza inzu yubakwaga.
Umwunganizi mu mategeko Mukashema Marie Louise, yiyemeje gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, barimo Ngirababyeyi Desire w’umushoferi wa kompanyi ya Alpha na Habimana Zerot babuze ubushobozi bwo gushaka ababunganira mu mategeko.
Utumatirizi (Mealybugs), ni udusimba duto tw’umweru dufite amaguru menshi ku mpande zose zikikije igihimba cyenda gusa n’ibara ry’ivu.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko inzara yahoze mu cyari Gikongoro yabaye amateka kuko ubu akarere gakungahaye mu buhinzi, cyane cyane ubw’ibirayi n’icyayi.