Uweretse inzira abarwanyi ba FLN muri Nyungwe n’uwabakodesheje umurima basabiwe gufungwa imyaka 25

Uwayoboye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba MRCD-FLN mu nzira ibageza ku butaka bw’u Rwanda, witwa Shabani Emmanuel, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

Bwamusabiye iki gihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo bwasabiraga ibihano bamwe mu baregwa mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Ubushinjacyaha burega Shabani Emmanuel ibyaha bitanu, birimo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w’iterabwoba by’umwihariko murumuna we Nikuzwe Simeon, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gutwikira undi ku bushake inyubako n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.

Shabani Emmanuel yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 atandukanye n’umugore we ajya kwibera i Bukavu aho nyina umubyara atuye. Yahawe akazi na Bugingo Justin ku bwato bwe kugira ngo ajye amufasha mu gutwara imizigo.

Mu kwiregura kwe yavuze ko rimwe, yategereje imizigo abona bazanye abantu bafite n’intwaro afatanya n’umushoferi w’ubwato barabazana babageza ku butaka bw’u Rwanda muri Nyungwe we asubira i Bukavu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Shabani Emmanuel ari we wari ushinzwe kwereka abo barwanyi inzira ituma badashobora guhinguka ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

Ikindi ni uko ngo mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi yabigizemo uruhare kuko yambukije Bizimana Cassien ndetse bakajyana no mu bitero.

Mu kwiregura kwe, Shabani Emmanuel yemeye ibyaha byose aregwa ndetse aranabyicuza ariko akavuga ko yabyisanzemo atari abizi ndetse n’aho abimenyeye ntiyitandukanya na byo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Shabani Emmanuel yemera ibikorwa bigize ibyaha bigize ibyaha akurikiranyweho gusa.

Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba akaba avuga ko murumuna we Nikuzwe Simeon yamuhuje na Bugingo atazi ko icyo bazakora ari ibikorwa by’iterabwoba, ibyo ngo bigaragariza urukiko ko ukwemera kwa Shabani Emmanuel kutuzuye, kandi bikagaragaza ko ibikorwa akurikiranyweho bigize ibyaha by’ubugome.

Ubushinjacyaha busaba ko ibi Urukiko rukwiye kubyitaho maze rukabinshingiraho rugaragaza ko Shabani Emmanuel adakwiriye kugabanyirizwa ibihano.

Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Shabani Emmanuel akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

Bityo ngo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Shabani Emmanuel akaba yasabiwe igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Uwakodeshega umurima we abarwanyi ba FLN na we yasabiwe gufungwa imyaka 25

Undi wasabiwe igifungo cy’imyaka 25 ni umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Matakamba Jean Berchmas. Ubushinjacyaha bumurega gukodesha umurima we abarwanyi ba FLN bakawugira inzira ndetse no guhishamo intwaro zifashishijwe mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi.

Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho ibyaha bitanu byose yakoreye ku butaka bw’u Rwanda birimo kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wafashije abarwanyi ba MRCD-FLN, kubona ababafasha kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rusizi.

Matakamba ngo yanakodesheje umurima we abarwanyi ba FLN umurima, ukaba ari wo wari inzira yabo ndetse akaba yaranabafashaga guhishamo intwaro bifashishaga mu kugaba ibitero.

Mu kwiregura kwe, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha byose abisabira imbabazi gusa ariko akavuga ko yabishowemo na Bizimana Cassien na Bugingo Justin ariko ubushinjyacyaha bukavuga n’icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi kujya mu mitwe y’iterabwoba ndetse ko butemera imyiregurire ye.

Buvuga ko Matakamba yashishikarije Byukusenge na Ntibiramira abizi neza ko abajyanye mu bikorwa by’iterabwoba kuko yari yamaze guhabwa amadolari 500 y’ubukode bw’umurima ndetse yanemerewe andi ajyanye n’igikorwa kizajya gikorwa.

Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Matakamba Jean Berchmas yemera ibikorwa bigize ibyaha gusa ariko akavuga ko nta bushake bwo gukora ibyo byaha yari afite kuko ngo yashutswe na Bizimana Cassien na Bugingo Justin bityo ko ukwemera kwe kutuzuye, kandi ibikorwa akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, ubushinjacyaha busanga ibyaha Matakamba Jean Berchmas akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye babafunge kabisa kuko batumye tubura umutekano mumashyamba yacu byumwihariko muri nyungwe

Sindayigaya fidele yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka