Nyirayumve wapfakajwe n’ibitero bya FLN arasaba ubutabera

Nyirayumve Eliane waburiye umugabo we mu bitero bya FLN, arasaba urukiko kumuha ubutabera akabasha kurera abana batanu yasigiwe n’umugabo ndetse no kuzuza inzu yubakwaga.

Nyirayumve wapfakajwe n'ibitero bya FLN
Nyirayumve wapfakajwe n’ibitero bya FLN

Yabitangaje kuri uyu wa 16 Kamena 2021, ubwo yasobanuriraga Urukiko rukukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, ibyamubayeho ndetse n’ibijyanye n’indishyi y’akababaro yatswe n’umuhagarariye mu rukiko.

Nyirayumve wo mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karengera, yabwiye urukiko ko umugabo we yishwe n’ibitero bya FLN, ubwo ari atashye iwe aturutse mu Bugesera aho yari acumbitse dore ko ngo yakoreraga ubucuruzi bw’imbaho mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko umugabo we Nteziryayo Samuel, yamusigiye abana bane ndetse n’inda y’amezi atatu, ubu akaba arera wenyine abana batanu.

Yavuze ko kubarera wenyine bimugora byongeye ngo umugabo we akaba yarishwe arimo kuvugurura inzu batuyemo, na yo ikaba yarahagarariye aho.

Ati “Nkaba rero mpagaze imbere y’urukiko nsaba ubutabera ko bwahatubera abana bagakurikiranwa bakiga. Ikindi nongeraho yantanye umushinga utoroshye wo guhindura ubuturo (inzu), ahantu nari ndi yendaga gusanura, nkaba nasaba ko n’icyo na cyo mwamfasha nkaba nava mu bwigunge bw’uko uwo mushinga na wo wahagaze”.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka