Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara, yongeye gutakambira urukiko, Umukuru w’igihugu, abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’umuryango nyarwanda, ngo ahabwe imbabazi ku byaha yakoze akizeza guhinduka.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo yisobanuraga ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha ndetse no ku bihano yasabiwe.
Nsabimana Callixte ashinjwa ibyaha 12, akaba mu kuburana kwe yarabyemeye byose ndetse abisabira imbabazi.
Mu gusabirwa ibihano ubushinjacyaha bwahaye ishingiro ukwemera kwe ndetse busaba urukiko kuzamugabanyiriza ibihano agahanishwa imyaka 25 y’igifungo aho kuba burundu.
Mu kwisobanura kuri ibyo byaha, Nsabimana Callixte yavuze ku byaha bibiri atemeranyaho n’ubushinjacyaha ku cyo kurema umutwe w’iterabwoba aho avuga ko yawusanzeho ahubwo akawujyamo.
Ikindi ni icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za Politiki aho yavuze ko we atari agamije kugirira nabi abaturage, ahubwo amakosa yakozwe n’abasirikare yari ashinzwe ari na yo mamvu yemera kuryoza ibyaha bakoze.
Ati “Nagerageje kuba umunyakuri ngaragaza uruhare rwanjye mu bikorwa twakoze ndetse n’urwo abo bakoranaga kandi nemera kuryozwa ibyaha byakozwe n’abasirikare ba FLN, mu gihe amategeko ariko abiteganya, ibyanjye nakoze ku giti cyanjye byo nemera kubiryozwa ijana ku ijana”.
Avuga ko ubushinjacyaha bwahinduye inyito bukamukurikiranaho ibyaha nka gatozi, aho kuba umufatanyacyaha ntacyo yabivugaho ahubwo yizeye urukiko.
Yashimiye urukiko ko rwubahirije uburenganzira bwe bwo kwiregura mu rubanza bityo atanashidikanya ko azahabwa ubutabera buboneye.
Yagize “Nyakubahwa Perezida namwe bacamanza, jye nagira ngo mbashimire kuko mwubahirije uburenganzira bwanjye bwo kwiregura muri uru rubanza, ni nayo mpamvu ntafite gushidikanya ko nzahabwa ubutabera kuko kuva urubanza rwatangira mu 2019 kugeza uyu munsi mwagaragaje kutabogama".
Nsabimana Callixte avuga ko uko yatezwe amatwi, ibibazo yabajijwe, ibyabajijwe ubushinjacyaha bigaragaza ko bazahabwa ubutabera.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RCS kuko bwubahirije uburenganzira bwe ku buryo nta bwahungabanye.
Yasabye urukiko kuzamugabanyiriza ibihano hakurikijwe ukuri yagaragaje imbere y’ubugenzacyaha no mu rukiko.
Nsabimana Callixte yavuze ko imyaka ibiri amaze muri gereza ngo yatumye yongera gutekereza ku bubi bw’ibyaha yishoyemo bityo asaba imbabazi Umukuru w’igihugu, Abanyarwanda muri rusange, abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’urukiko kuzahabwa imbabazi kuko yiteguye guhinduka.
Ati “Nk’umuntu uhagaze imbere y’ubucamanza nzi ko ari mwe mumfiteho ububasha, ahazaza hanjye mpashyize mu biganza byanyu nk’abacamanza. Ku bw’amateka y’iki gihugu cyacu nemera ko aho kigeze ishingiro ryacyo ari imbabazi”.
Akomeza agira ati “Iyo bitaba ibyo ntituba tugeze aho tugeze, amasomo jye nigiyemo ni uko nta muntu utahinduka. Hari abantu benshi bakoze ibikorwa bigayitse bigize icyaha, baza kubabarirwa bagira uruhare mu kubaka igihugu cyacu, mu bushishozi bwanyu nanjye ndifuza guhabwa ayo mahirwe mu gihe gikwiye”.
Nsabimana Callixte avuga ko ibyabaye byabaye ariko hari ibyiringiro byo gukora ibyiza kuko bishoboka guhindura ibyabaye, ari ko bishoboka guhindura ibiri imbere.
Umwunganira mu mategeko, Me Moise yasabye urukiko kuzasuzuma ubwiregure bw’umukiriya we ko imbabazi ze zifite ishingiro maze agahanwa hakurikijwe itegeko ryo mu mwaka wa 2012 aho kuba irya 2018, kuko ritamuha ibihano byoroheje. Ikindi ngo ni uko yahanwa nk’umufatanyacyaha aho kuba gatozi.
Na ho kubireba indishyi akaba yavuze ko abafite ibimenyetso bigaragaza ko imitungo yabo yangijwe n’abarwanyi ba FLN, abazahamwa n’ibyaha bazafatanya kuyishyura ariko na none idafitiwe ibimenyetso bidakwiye kuzahabwa agaciro.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN
Ohereza igitekerezo
|
Ubutaberabwacu bwubahwe kukobukoraneza ubwonababurana babyivugira nishema rikomeye nuwasabye imbabazi sikwazihabwa ariko kuzisabanabyo nikimenyetso cyukuwahemutse ashobora guhinduka akabamuzima mumuryango wacunyarwanda ahabahasigaye nahubutabera kurebigikwiriye gukorwa.
Ubutaberabwacu bwubahwe kukobukoraneza ubwonababurana babyivugira nishema rikomeye nuwasabye imbabazi sikwazihabwa ariko kuzisabanabyo nikimenyetso cyukuwahemutse ashobora guhinduka akabamuzima mumuryango wacunyarwanda ahabahasigaye nahubutabera kurebigikwiriye gukorwa.