Menya uko warwanya indwara y’utumatirizi mu myembe

Utumatirizi (Mealybugs), ni udusimba duto tw’umweru dufite amaguru menshi ku mpande zose zikikije igihimba cyenda gusa n’ibara ry’ivu.

Ni udusimba tugira amaguru menshi akikije igihimba
Ni udusimba tugira amaguru menshi akikije igihimba

Urubuga rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi dukesha iyi nkuru, ruvuga ko utwo dusimba tuboneka rimwe na rimwe ku mbuto, dukunda ikirere gihehereye.

Utumatirizi tubasha gukwirakwizwa no kugenda ubwatwo tuva ku giti kimwe tujya ku kindi, tunyuze mu muyaga, mu maguru y’inyoni, n’abantu ku bikoresho byo mu murima n’ahandi.

Nyuma yo guturagwa, utumatirizi tuba ari umuhondo wererutse ariko duhita dusohora umushongi w’umweru.

Iyo twangiza, utumatirizi tunyunyuza amatembabuzi y’igihingwa bigatuma gikura nabi n’imbuto zikaba zahunguka.

Utwo dusimba kandi ngo twanduza amababi n’amashami y’igihingwa bitewe na two ubwatwo cyangwa umushongi dusohora, dukurura uruhumbu rw’umukara, rubangamira igihingwa ari na rwo rukunze kugaragara nk’ikibazo.

Nyamara utumatirizi dushobora kwirindwa no kuturwanya, hakonorerwa ibiti bituma amashami adapfukiranwa bityo umuti wica udusimba waterwa ukabasha kugera ahantu hose.

Hari ukugabanya uburebure bw’amashami kugira ngo adakoranaho kuko ngo bituma ibiti bifite utumatirizi bitanduza ibitadufite.

Gukorera neza ibiti bibagarwa kuko ngo bituma ibyatsi bibi bishobora gukwirakwiza utu dukoko bigabanuka.

Gusukura neza ibikoresho byakoreshejwe mu murima urwaye kugira ngo bidakwirakwiza utumatirizi mu wundi murima.
Gutera imiti yica udusimba buri nyuma y’iminsi 10, uyisimburanya kandi wibanda cyane ko umuti ugera ku ruhande rwo munsi ku mababi.

Utumatirizi dukunda kujya ku babi y'ibiti bidakonoreye ahantu urumuri rw'izuba rutagera
Utumatirizi dukunda kujya ku babi y’ibiti bidakonoreye ahantu urumuri rw’izuba rutagera

Imiti ikoreshwa harimo Alpha Cypermethrine, Lambdacyhalothrine, Abemactin, Imidachloprid na Acetameprid (Aster Extrim).

Imyembe yarwaye utumatirizi umusaruro ugabanukaho kimwe cya kabiri cy’uwari usanzwe.

Gusarura bikorwa nyuma y’iminsi 30 umuti utewe kugira ngo utagira ingaruka ku bantu bari burye umwembe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka