Nzakira ari uko mpuye n’abanteye ubumuga – Kayitesi

Kayitesi Alice wakomerekeye mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, avuga ko azashira ihungabana ndetse agakira n’ibikomere ari uko ahuye n’ababimuteye.

Kayitesi yifuza kubona Rusesabagina na Sankara
Kayitesi yifuza kubona Rusesabagina na Sankara

Yabitangaje ku ya 16 Kamena 2021, ubwo yasobanuriraga Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, ibyamubayeho n’indishyi zasobanuwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Kayitesi Alice uvuka i Kigali, avuga ko yahagurutse i Rusizi aho yacuruzaga telefone, bageze mu ishyamba rya Nyungwe basanga igiti gitambitse mu muhanda, batangira kubarasaho ndetse umwana bari kumwe mu modoka ahita araswa.

Yavuze ko uwitwa Bwimba yahise amubwira ngo yihishe munsi y’intebe ndetse amubwira ko we bamurashe.

Ngo imodoka yaje kuraswa amapine icurama munsi y’umuhanda, umuhungu bakoranaga witwa Ivan amukura mu modoka ariko bakurikizwa amasasu ndetse mugenzi (Ivan) bamurashe cyane.

Yavuze ko yari umwana ufite ahazaza heza ariko abagizi ba nabi bamuhindurira ubuzima ku buryo ahorana ibikomere mu mutwe.

Yagize ati “Nagiye i Cyangugu kubera akazi, mfite umuryango ntunze, nanjye ubwanjye ngomba kwibeshaho cyangwa nkabeshaho umuryango wanjye. Abantu runaka bafata umwanzuro wo kumpindurira ubuzima mporana, ibikomere mu mutwe wanjye”.

Kayitesi Alice yavuze ko bitari bikwiye ko abarwanyi ba FLN bamushyira mu bibazo byabo bitamureba.

Ati “Bwarakeye turi ku Kigeme mbona amavidewo abitwa ba Sankara nifuza guhura na bo barimo kwigamba ko bafashe Nyungwe, barayifashe nyine nk’uko babitekereza kandi mu bantu bafashe nari ndimo, kandi ndiho meze neza, mfite igihugu cyiza nanjye ndi muzima”.

Akomeza agira ati “Bansubije inyuma mu buryo bugaragara, ntakintu na kimwe nshobora gukora ngo bikunde, jyewe mfite ikibazo, nta munsi ubaho iyo ngize Imana nkabona umuntu nganiriza ndabivuga nkumva ndaruhutse, jyewe umutwe wanjye uhora mu ishyamba nibwo bwa mbere nari ngiye mu ishyamba”.

Mu kiniga kinshi, Kayitesi yavuze ko ari bwo bwa mbere yabonye umuntu apfa, yumva amasasu ndetse n’ubwa mbere ngo yari abonye amaraso menshi.

Ntiyiyumvisha ukuntu umuntu uva amaraso yacura umugambi wo guhohotera abantu kariya kageni nta cyaha bamukoreye.

Yavuze ko agira ihungabana yatewe n’ibyamubaye n’ibyo yabonye bwa mbere kandi ngo mu gihe kitari gikwiye.

Ati “Ngira ihungabana (Trauma) kubera abantu bagize uruhare mu guhungabanya ubwonko bwanjye, ndabumva ntabwo ndahura na bo, nirirwa nsaba ko mu mikirire yanjye bazabigiramo uruhare, nifuza kuzabonana na bo basi nkabavugisha. Numva ari wo muti wanjye wonyine na ho ubundi sinzi icyo nakora ngo nibagirwe ibyo nabonye”.

Yavuze ko agifite ibisigisigi by’amasasu mu kuguru kwe atazi igihe azashiriramo ndetse n’umugongo ahora arwaye kubera igiti cyamwishe arwana no guhunga amasasu ku buryo atabasha guhagarara umwanya munini.

Yavuze ko abantu bahakana ko nta bitero byakorewe muri Nyungwe kubegera bakababaza bakabasobanurira kuko bibabaza bikabasubiza n’inyuma.

Yasoje asaba urukiko kumuhuza na Nsabimana Callixte wiyise Sankara ndetse na Paul Rusesabagina.

Ati “Ntacyo nongeraho, icyo mbasaba ni uko mwampuza n’abo bantu, ndifuza kubona Sankara na Rusesabagina”.

Mugenzi we bari kumwe mu modoka, Bwimba Vianney, ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Nyamirama wari utunzwe n’akazi ko gushyusha urugamba (MC), avuga ubu asigaye agendera ku mbago kubera kuraswa ukuguru.

Bwimba Vianney
Bwimba Vianney

Avuga ko akazi kari kamutunze ubu kahagaze, inzozi yari afite zirahagarara ndetse n’ubwonko kuko ahora arota ibyamubayeho muri Nyungwe.

Avuga ko muganga yamubwiye ko igihe icyo aricyo cyose imikorere y’ingingo ze ishobora guhagarara (Paralysie).

Ababazwa no kuba yaragizwe ikimuga akiri muto ndetse n’imishinga yaguraga yose ikaba yarahagaze.

Ati “Ubuzima bwanjye ni uguhora ndwaye, sinshobora kuryama nubitse inda kuko ikirenge gisaba ko uryama mu buryo bumwe gusa. Ikirenge kigera igihe kikabyimba, banteguje ko isaha iyo ariyo nshobora kuba ‘paralize’, byonyine kumvura igikomere cyo mu kibero mu binure byarangoye n’ubwo hakize ariko mu mutwe mba mbyumva ukuntu byagoranye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka