Nsengimana ni uwasimbuye Callixte Nsabimana wiyita Sankara ku buvugizi bw’umutwe witwaza intwaro urwanya Leta y’u Rwanda wa MRCD-FLN, kugeza afashwe.
Uwo mugabo aregwa ibyaha bibiri, ari byo gutorerwa kujya mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Yiregura kuri ibi byaha muu rubanza rwo ku wa 29 Mata 2021, Nsengimana Herman yemeye ibikorwa bigize icyaha ariko ahakana ibyaha.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko Nsengimana Herman yari yaremeye ibyaha aregwa mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha ndetse no mu rukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Nsengimana Herman ahamwa n’icyaha cyo gutorerwa kuba mu mutwe w’iterabwoba agahanisha igifungo cy’imyaka 10.
Bwasabye kandi ko rumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Ubushinjacyaha bwasabye kandi urukiko gusuzuma ubwiregure bwe maze rukemeza ko atemeye ibyaha bityo ntazagabanyirizwe ibihano.
Kubera impurirane y’ibyaha bigamije icyaha by’iterabwoba, ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Nsengimana Herman yahabwa igihano kiremereye, maze agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|