Abagabye ibitero i Rusizi basabiwe ibihano

Kuri uyu Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano abantu bane bagabye ibitero mu Karere ka Rusizi bigakomerekeramo abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Uwitwa Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmas na Shabani Emmanuel bo basabiwe ibihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 kubera uruhare bakekwaho ku byaha by’iterabwoba.

Kuri uyu wa Gatanu hari hatahiwe bagenzi babo bafatanyije mu gukora ibi byaha ari bo Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon na Ntabanganyimana Joseph.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko Ntibiramira Innocent yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bine ndetse abisabira imbabazi haba mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse no mu rukiko yisobanura ku byaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Ntibiramira Innocent ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho kandi ko ukwemera ibyaha kwe gufite ishingiro, bityo agabanyirizwa ibihano.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Ntibiramira Innocent igifungo cy’imyaka 20 aho kuba iyari iteganyijwe ku gihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Kuri Byukusenge Jean Claude uregwa ibyaha bine, wireguye yemera ibyaha avuga ko yabitewe n’ubujiji n’ubukene, ubushinjacyaha busanga yaremeye ibikorwa ariko ahakana ibyaha bityo bitafatwa nko kwemera ibyaha kuzuye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ukwemera ibyaha kwe kutahabwa agaciro bityo ntazagabanyirizwe ibihano.

Bwamusabiye gihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Nikuzwe Simeon murumuna wa Shabani Emmanuel nawe uregwa muri uru rubanza, uregwa icyaha kimwe aricyo cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yireguye yemera icyaha ariko akavuga ko nta bushake bwo kugikora yagize.

Ubushinjacyaha nawe busanga ubwiregure bwo butahabwa agaciro nk’uwemeye icyaha kuko yahakanye uruhare rwe mu kugikora aho yavuze yakuye gerenade muri Congo, indi akayihabwa na Matakamba Jean Berchmas akizibika iwe ariko ntazitangire amakuru ahubwo zigafatirwa iwe hashize ukwezi azibitse.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cy’iterabwoba agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Bwasabye kandi ko bwashingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha ntagabanyirizwe ibihano.

Kuri Ntabanganyimana Joseph wari usanzwe ari umushoferi muri Congo, yireguye ku cyaha kimwe aregwa aragihakana ndetse avuga ko n’inyandiko yakoreye mu bugenzacyaha atayemera kuko atazi gusoma no kwandika.

Gusa ubushinjacyaha bwagaragaje ko n’ubwo ahakana inyandiko yakoze bidakwiye guhabwa agaciro kuko hari inyandiko zindi yakoreye mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa, yemeye ko yafashije Bugingo Justin kugura ubwato ndetse anamufasha kubona aho buparika hategereye ibirindiro by’ingabo.

Ikindi ni uko ngo yemeye ko yanahawe igihembo cy’amadolari y’Amelika 100 nyuma y’uko abarwanyi bamaze kwambuka bagana mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ukwiregura kwe kutahabwa agaciro kuko yagiye ahunga ibyaha bityo ibyo yavuze bitafatwa nk’ukuri ahubwo ibyo yavugiye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Ntabanganyimana Joseph ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba agakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka