Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 9, birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro by’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Rusesabagina Paul ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho maze agahabwa igihano kiremereye.
Bwasabye ko ibyaha aregwa bigize impurirane mbonezamugambi ku cyaha cy’ubugome kandi kigamije kugirira nabi rubanda maze agahabwa igihano ntarengwa cyo hejuru, agafungwa burundu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ku myaka 67 afite,azagwa muli gereza.Ikindi kandi,niyo atafungwa,iyi myaka ni mibi cyane.Umuntu ararwaragurika,mu gihe gito agapfa.Niyo mpamvu ijambo ry’imana ridusaba gushaka imana,ntitube mu gushaka iby’isi gusa.Ababigenza gutyo,nubwo aribo bacye nkuko Yezu yabyerekanye,kandi nabo bakaba bapfa,imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yezu ubwe wabivuze kandi bizaba.