Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN
Nsabimana Callixte wiyise Sankara, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, avuga ko atiyumvisha ukuntu we na Rusesabagina ari bo baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN kandi barawusanzeho.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo yisobanuraga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha ku byaha aregwa.
Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, kuko yawuhasanze ahubwo yemera ko yagiye mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.
Ati "FLN yashinzwe tariki 10 Kamena 2016 ari umutwe w’ingabo za CNLD, yaje kuba umutwe w’ingabo z’impuzamashyaka MRCD tariki ya 04 Nyakanga 2017".
Nsabimana Callixte avuga ko atari mu bashinze FLN ahubwo we yabaye umuvugizi wayo.
Ibisobanuro bye akaba yabishingiye ku mvugo za bamwe mu baregwa muri urwo rubanza ndetse n’iz’ubushinjacyaha ku bandi bareganwa mu rubanza.
Yakomeje avuga ko n’ubwo FLN zari ingabo za MRCD, ariko amabwiriza yose yatangwaga na CNLD ari yo yari nyiri ingabo.
Agira ati "Tuganira ku meza dushyiraho MRCD, CNLD yazanye ingabo ari zo FLN iba ari na yo ikomeza gutanga amabwiriza. Abandi twari dufite ibindi tuzana bijyanye na Politiki".
Nsabimana Callixte avuga ko yageze mu mpuzamashyaka MRCD, abarwanyi ba FLN baramaze kugera mu Burundi zije mu bitero i Nyaruguru.
Avuga ko atiyumvisha ukuntu ari we na Rusesabagina baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN nyamara hari abawushinze.
Ati "Kuki ari jye na Rusesabagina turegwa kurema FLN nyamara hari abasirikare barenga 80 bitandukanyije na FDLR-FOCA, bagashinga CNLD ifite umutwe w’ingabo wa FLN, ari na bo bayoboraga uwo mutwe?"
Nyamara mu iburanisha ryo ku wa 23 Gicurasi 2019, Nsabimana yari yemeye ibyaha byose aregwa uko byari 16.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|