Uwayoboye ibitero bya FLN muri Rusizi yasabiwe gufungwa imyaka 25

Bizimana Cassien bita Passy wayoboye ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera ibikorwa by’iterabwoba aregwa.

Bwabimusabiye kuri uyu wa 17 Kamena 2021, ubwo Urukiko rukuru urugero ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwumvaga ubushinjacyaha ku bihano busabira abaregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Bizimana Cassien aregwa ibyaha bitandatu birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Mu kwiregura kwe kwababye ku wa 06 Gicurasi 2021, Bizimana Cassien yemeye ibikorwa bigize ibyaha byose aregwa ariko akavuga ko yabikoze yubahiriza amabwiriza y’abayobozi be ba MRCD-FLN.

Ikindi ni uko yasabaga ko hakubahirizwa amasezerano ya Lusaka na Nairobi akajyanwa mu kigo cya Mutobo na we agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwiregure bwe butahabwa agaciro kuko amabwiriza yubahirizaga yayahabwaga n’umuyobozi utemewe.

Na ho kuba hakubahirizwa amasezerano u Rwanda rwasinyinye agamije gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi mu mitwe yitwara gisirikare, Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bitamubuza gukurikiranwa kuko igihe yabimenyeye atashyize intwaro hasi ngo atahuke.

Ikindi ni uko ngo gutanga imbabazi kuri abo barwanyi biri mu nyungu z’igihugu ariko atari itegeko ko buri wese ababarirwa kandi afite ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Bizimana Cassien ahamwa n’ibyaha byose akurikiranyweho.
Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha maze rukemeza ko Bizimana Cassien yemera ibikorwa bigize ibyaha gusa, ariko atemera uburyozwa cyaha bwabyo bityo ko ukwemera kwe kutuzuye, kandi ibikorwa akurikiranyweho bikaba bigize icyaha cy’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, n’uko bihujwe bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe, Ubushinjacyaha busanga ibyaha Bizimana Cassien akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, ubushinjacyaha bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka