Nyagatare: Baranenga umubyeyi wategetse abana guterura amazirantoki

Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.

Ngo yasanze abana bangije ibigori bye banabyitumyemo ntiyabakubita ariko abategeka kuyora umwanda bakawujyana mu musarani
Ngo yasanze abana bangije ibigori bye banabyitumyemo ntiyabakubita ariko abategeka kuyora umwanda bakawujyana mu musarani

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, ubwo abana babiri b’abakobwa bose bari munsi y’imyaka 10 bayozwaga amazirantoki ubwo bavaga ku ishuri.

Umwe muri abo babyeyi yabwiye Kigali Today ko abana bageze mu murima w’umuturage wo muri ako gace bitumamo ariko nyiri umurima aza kubafata.

Ngo amaze kubafata yabayoje amazirantoki bajya kuyajugunya ahari umusarane.

Uyu mubyeyi avuga ko umuntu w’umubyeyi atakabaye akora amakosa nk’ayo ku bana bato.

Ati "Nk’ababyeyi twarababaye cyane koko abana batarengeje imyaka umunani kuyozwa amazirantoki bakayagendana mu nzira metero hafi 50? Abana bacu barahohotewe rwose uriya mugabo akwiye guhanwa bikomeye."

Abana bayojwe amazirantoki, umukuru afite imyaka umunani mu gihe undi afite imyaka itandatu.

Uwo mugabo wayabayoje avuga koko ko yayoje abo bana amazirantoki ariko atatekereje ko ari ikosa.

Agira ati "Jyewe nabasanzemo bahwanyaguye ibigori baca n’imisigati mbabajije bambwira ko bari baje kwituma. Narababwiye baca ibyatsi barayayora bajya kuyajugunya ku rusengero rw’abadive ahari umusarane."

Uwategetse ibyo abo bana avuga ko na we yamenye ko ari ikosa ari uko abibwiwe n’abandi bantu bukeye.

Avuga ko kuba atarabahannye ari uko mu gace k’iwabo iyo umuntu ahannye umwana w’undi mubyeyi ahura n’ibibazo bikomeye harimo no gucibwa amafaranga.

Avuga ko agiye gushaka uko yegera ababyeyi b’abana abasabe imbabazi.

Icyakora hari n’abanenze abo bana bituma ku gasozi kuko ari umwanda ushobora gutera indwara, bagasaba abo babyeyi gutoza abana kwituma mu musarani no kwirinda kwituma ku gasozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu se koko ikosa riri he? Ko yabayoje ayabo,bagakoresha ibyatsi(no intoki) bakajya kuyajugunya mu musarani(uri hafi y’aho bitumye bakagombye kuba ari ho bagiye) barangiza bakoga(nkurikije ko churches zifite ahogerwa intoki) ubwo koko si igihano cyiza(punition positive) yigisha n’abana? Ubwo se uwo mubyeyi yifuzaga ko babakorera iki? Koko umwana udahanwe agifite iyo myaka,yigishwe isuku(noneho b’abakobwa)! Ubu se iwabo nti babikorera barumuna babo?

Claude yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka