Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abo mu miryango irimo umuntu umwe cyangwa babiri barwaye Covid-19, kudasohoka ngo bajye guhura n’abandi bantu kuko na bo bashobora kuba baranduye n’ubwo baba bataripimisha, inzego zibishinzwe zigashyiraho uburyo bwo kubafasha kubaho.
Umugabo wamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, yarafashwe akaba ategereje gushyikirizwa urukiko.
Abaturage bakoresha amazi y’idamu ya Nyagashanga bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kurwara inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi inka zikandagiramo, zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwa bayogeramo, cyane ko nta yandi mazi meza baragezwaho.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku banyeshuri 65,918 bagombaga kwitabira ibizamini, hakoze 65,027 naho 891 barasiba kubera impamvu zitandukanye.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abanyeshuri 121 batitabiriye ikizamini cya mbere ku mpamvu zirimo no kubyanga nkana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eng Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko kera abantu bafataga ubuhinzi nk’amaramuko nyamara ngo ubu bwateye imbere ku buryo bukorwa nk’irindi shoramari.
Mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hari abafatwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ibikoresho byabo bigafatirwa, bakavuga ko atari ko byagombye kumera n’ubwo baba bari mu makosa.
Umunyarwanda wari ufungiye mu gihugu cya Uganda utashatse ko amazina ye n’isura ye bigaragara mu itangazamakuru kubera umutekano w’umuryango we, avuga ko yaraye amanitse ku mapingu, ayararana ku maguru iminsi umunani, akaba asize Uganda umutungo wa Miliyari eshatu n’igice z’Amashilingi ya Uganda.
Ku wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 11 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda. Bagizwe n’abagabo 10 n’umugore umwe, bose bakaba bari bafungiye ahakorera Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, arasaba abahinga mu bibanza byagenewe inyubako zo guturamo mu mujyi wa Nyagatare, guhinga imyaka migufi, cyane cyane imboga n’imbuto, hirindwa ko imyaka miremire iba indiri y’abajura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga n’uboneka, abaturage batazongera kuwuhendwaho kubera ubufatanye bw’inzego bugamije ko umuturage ahabwa igiciro cyagenwe na Leta, aho kuba icyishyirirwaho n’abamamyi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.
Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.
Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 180 bo mu Karere ka Rwamagana bahawe inkunga n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, yahembwe nk’indashyikirwa nyuma yo guhanga agashya ko gushyiraho Radio y’umudugudu.
Umukobwa twahaye izina ry’Umutesi Jacqueline, wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze zo kuba umuntu ukomeye utunzwe n’akazi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana avuga ko imyaka 27 ishize habayeho urugamba rwo kwibohora, hakozwe ibintu bidasanzwe bigamije iterambere ry’umuturage harimo imihanda, amavuriro, amashanyarazi by’umwihariko iterambere ku muturage ku giti cye, Intara y’Iburasirazuba ikaba ari ikigega cy’igihugu ku (…)
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imaze kwemeza ingengo y’imari nshya izifashishwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ingana na Miliyari zisaga gato mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanutseho Miliyari hafi esheshatu ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze gutyo, (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline, avuga ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire kugira ngo habungabungwe umutekano w’abaturage.
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga, Bella Rwigamba, avuga ko iyo Minisiteri itabuza amashuri gukorana na kompanyi zikora ‘applications na softwares’ z’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu asoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, indwara ya Malariya yongeye kuzamuka mu mirenge itanu.
Abaturage b’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana bavuga ko umuyobozi ari umuntu ugomba kubahwa atagomba kurengerwa ngo asuzugurwe, ari yo mpamvu basabira ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi bakamumenaho inzoga.
Abaturage begerejwe amavuriro (Post de Santé) y’ibanze afite serivisi z’inyongera, barishimira ko yakemuye ibibazo by’abafite uburwayi bw’amenyo n’amaso, kuko ubu yatangiye kubavura.
Umuyobozi wa Police wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Callixte Kalisa, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare (JADF) gushakira imirimo urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyabisindu mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa inkuru y’abaturage bakoreye urugomo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, bakamumenaho indobo y’urwagwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo byo gusiragiza abaturage bashaka serivisi, no mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byambukiranya umupaka.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Aakarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio hagati mu kwezi kwa Kamena 2021, yasobanuye ibyerekeranye n’uko Abajyanama bagize Komite Nyobozi y’Akarere (Abayobozi b’Akarere) bakurwaho icyizere. Yavuze ko bigirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi (…)
Uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara, yongeye gutakambira urukiko, Umukuru w’igihugu, abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’umuryango nyarwanda, ngo ahabwe imbabazi ku byaha yakoze akizeza guhinduka.