Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, Rusesabagina akaba yasabye guhabwa igihe cyo kwitegura kuburana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko u Rwanda ruzashora miliyoni 50 z’Amadolari ya America (asaga miliyari 49 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu kugura inkingo za COVID-19.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko umuntu adakwiye gusabwa umusoro ku kintu akodesha ahubwo akwiye gusabwa ubukode bwacyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango 1600 itishoboye igiye gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa ko byatwarwa n’ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, arateguza ababyeyi b’abana batarasubira ku ishuri ko bagiye guhabwa ibihano bishobora no kugera ku gucibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Babiri mu bareganwa na Paul Rusesabagina basabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko barekurwa by’agateganyo kubera ko biyemerera icyaha.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwanzuye ko ruzasubukurwa urubanza rwa Paul Rusesabagina ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.
Paul Rusesabagina n’abamwunganira barasaba urukiko igihe cyo gutegura urubanza kuko ngo hari inzitizi ikomeye batari bateguye kuko batari baramenya umwanzuro w’Urukiko ku iburabubasha.
Umunyamategeko Urujeni Martine akaba n’umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko imibare y’abagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside igenda yiyongera, nyamara hari ibihano ku bahamijwe n’urukiko icyo cyaha.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bifuza ko imbuto y’ibigori bituburirwa mu Rwanda ya RHM yakomeza gukorwaho ubushakashatsi kuko hari aho yeze nabi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko kubura isoko kwa bimwe mu bihingwa byatewe no kuba hari abaguzi banini bamaze igihe kinini badakora kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba Rusesabagina Paul yihakana ubwenegihugu bw’inkomoko (Ubunyarwanda) ntacyo byamufasha ku byaha akurikiranyweho kuko atigeze abwamburwa cyangwa ngo asabe kubutakaza.
Ku itariki ya 19 Gashyantare abaturage basaga 104 bari bafite ikibazo cy’ubutaka bahawe mu mudugudu w’Akayange ka kabiri Akagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi bahawe ibisubizo, basabwa gushaka ibyangombwa vuba no kububyaza umusaruro.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ukuriye ishami ry’amategeko, Ntwari Emile, avuga ko amakosa yakozwe n’abakozi ba Leta yatumye bayihombya Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 115 mu gihe ibyaha byakozwe byo byayihombeje asaga miliyari eshanu (5).
Uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte (Sankara) yavuze ko yatewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina bakoranaga wayoboraga impuzamashyaka MRCD wihakanye Ubunyarwanda.
Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza (MINEMA), ivuga ko kuva mu ntanguriro za Mutarama uyu mwaka kugera kuwa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, abantu 34 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza bikomoka cyane cyane ku mvura nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu buyobozi kandi bakemera uko byakemuwe aho kubigaragariza mu muhanda.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, Dr. Bucagu Charles, avuga ko hamaze kuboneka ubwumishirizo bw’ibinyampeke bugendanwa bukazafasha kuzamura ubuziranenge bw’umusaruro wabyo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Charles Bucagu avuga ko batangiye gufasha abatubuzi b’imbuto z’ibigori zikorerwa mu Rwanda gushaka uburyo zagurishwa hanze y’igihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba inzego zose guhagurukira abamamyi (abaguzi b’imyaka batemewe) bagafatwa kuko bahenda abaturage.
Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo.
Aborozi b’ingurube hirya no hino mu Rwanda biruhukije ndetse banishimira urukingo rw’indwara ya Rouget du porc bakunze kwita Ruje, imaze guhitana izirenga 350 mu gihugu cyose.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 11 ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Nyagatare, bafashwe banywera inzoga mu nzu bakodesha ndetse banabyina kandi ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku wa kane tariki ya 04 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyizeho igiciro ntarengwa ku musaruro w’ibigori inasaba inzego zibishinzwe kureba ko cyubahirizwa.
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.
Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ibisigazwa by’imyaka bibafitiye akamaro kanini kuko igihe cy’impeshyi bibatungira amatungo aho kugira ngo bitwikwe.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Maj Dr Ernest Munyemana, avuga ko habonetse imbangukiragutabara 15 serivisi z’ubuvuzi zarushaho kuba nziza.