Me Mukashema yiyemeje gufasha abaregera indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina batishoboye

Umwunganizi mu mategeko Mukashema Marie Louise, yiyemeje gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, barimo Ngirababyeyi Desire w’umushoferi wa kompanyi ya Alpha na Habimana Zerot babuze ubushobozi bwo gushaka ababunganira mu mategeko.

Yiyemeje kubafasha gusobanura ibijyanye n’ingano z’indishyi baka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, ubwo Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwumvaga bamwe mu baregera indishyi mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ku byaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN.

Ngirababyeyi Desire wari utwaye imodoka ya Alpha yaturukaga i Rusizi yerekeza i Kigali, avuga ko bageze mu ishyamba rya Nyungwe basanga hari izindi modoka bahagaritse abantu babaryamishije hasi.

yongeraho ko bakimuhagarika yabonye ko atari abasirikare b’u Rwanda we ahitamo gukomeza imodoka bayirasa amapine araturika imodoka igwa hasi.

Yavuze ko barashwe amasasu menshi abasha kumena ikirahure cy’imodoka, ava mu modoka birukankira mu ishyamba.

Yavuze ko yarashwe mu kirenge cy’ibumoso ku buryo atabasha kongera gutwara imodoka bivuze ko ayamugaye burundu.

Ati "Nagize ubumuga bwa burundu ni ko muganga yambwiye. Ikindi sinabasha gutwara imodoka ngo mve hano ngere i Remera. Ubu nta boss wampa akazi".

Ngirababyeyi yasabye indishyi z’Amafaranga y’u Rwanda 136,000,000 harimo ajyanye no gukomeza kwivuza kuko kugeza ubu atarabagwa ikirenge ngo hakurwemo ibisigazwa by’amasasu yarashwe, gukurikirana urubanza, indishyi z’akababaro zijyanye n’imyaka yari asigaje gukora no guteshwa agaciro.

Asabwe n’urukiko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka gusobanura ibijyanye n’indishyi yaka, Ngirababyeyi byamugoye kubisobanura, cyane ko adafite n’umwunganira kubera ko ngo nta bushobozi afite bwo kuba yamuhemba.

Nyuma yo kunanirwa kubisobanura, Umwunganizi mu mategeko Me Mukashema Marie Louise, yahise yaka ijambo maze asaba ko mu nyungu z’ubutabera urukiko rwamwerera akazafasha Ngirababyeyi mu gusobanura indishyi ndetse n’ibindi bijyanye n’amategeko.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida murakoze kumpa ijambo, mu nyungu z’ubutabera twasabaga y’uko mwatwemerera uyu muntu tukazamufasha nyuma gusobanura ikirego cye”.

Nyuma yo kubyumvikanaho, abacamanza babajije Ngirababyeyi Desire niba hari imbogamizi abibonamo kuba hari uwemeye kumufasha mu gusobanura ikirego cye, na we asubiza ko atakwanga umufasha.

Abajijwe icyo azasobanura mu gihe Ngirababyeyi yamaze gusobanura ikirego cye, Me Mukashema yavuze ko azamufasha mu mbogamizi yagize mu gusobanura ingano z’indishyi asaba.

Ati “Ni byo ikirego yagisobanuye ariko gusobanura ibijyanye n’ingano y’indishyi arimo asaba yagize imbogamizi ndetse harimo no kubasha kubihuza n’amategeko, ni byo twashakaga kugira ngo tuzamufashe gusobanura kuko n’ibi byabaye ikigaragara bishobora kuba bikimugiraho ingaruka”.

Urukiko rwamusabye kuzakora inyandiko bagashyikiriza urukiko imyanzuro ndetse runashimira Me Mukashema ku nkunga yatanze yo gufasha Ngirababyeyi.

Me Mukashema Marie Louise kandi yemeye gufasha undi uregera indishyi nawe wagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, Habimana Zerot, na we wananiwe gusobanura ingano y’indishyi ya miliyoni 50 yaka zijyanye no kwivuza.

Ubundi Habimana Zerot na we wari umukozi wa kompanyi ya Alpha ushinzwe gukurikirana imikorere y’abashoferi, yaka indishyi ingana na miliyoni 139,400,000frs, kubera ibikomere by’amasasu n’ubu amwe akimuri mu mubiri, akavuga ko miliyoni 50 zishobora kumuvuza cyangwa zikaba na nkeya bitewe n’aho yakwivuriza.

Gusa yagaragarije urukiko ko ayo mafaranga yaka ari ukugereranya kuko nta rupapuro rw’ivuriro runaka rugaragaraza ingano y’amafaranga yamufasha kwivuza.

Habimana Zerot
Habimana Zerot
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka