Kayonza: Inzoka yishwe bayisangamo ihene yari yamize

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline, avuga ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire kugira ngo habungabungwe umutekano w’abaturage.

Abitangaje nyuma y’aho ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, ku gicamunsi, umuyobozi w’amashuri abanza ya Mucucu, Mbarushimana Theophile agonze na moto inzoka y’uruziramire ikavamo ihene yari yamize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline, avuga ko ari ubwa mbere bumvise ko ako gace karimo inzoka zo muri ubwo bwoko.

Avuga ko kuba hari iyahabonetse bishoboka ko hari n’izindi dore ko ako gace kegereye Pariki y’Akagera.

Uwo muyobozi yizeza abaturage ko nta mpungenge bakwiye kugira zo kuba izo nzoka zabahungabanyiriza umutekano, kuko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bafatanye gukemura icyo kibazo, bityo abaturage barusheho kugira umutekano.

Ati "Nibwo tumenye ko zihari kuko twabonye ikimenyetso ku yabonetse ejo, turiyambaza izindi nzego kugira dushakire hamwe igisubizo ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ngombwa ko abaturage babaho mu mutekano, niba koko iyi nzoka yagaragaye mur’aka gace, birashoboka ko hari n’izindi zihari, bityo rero nihasakwe uburyo hamenyekana aho zituruka niba ari muri park, hashakwe uko habungwabungwa. Ibaze iyo iza kuba ari umuntu yamize!!! ese buriya ahanyuze ihene ntihanyura umuntu?

JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 30-06-2021  →  Musubize

Ntibikwiye kwica ikinyabuzima cyose ubunye .rwose umuco wo kwica inzoka aho tuyibonye hose ukwiye gucika.Uwo muyobozi wagonze ururuzirami niyigishwe hamwe nabandi baturarwanda.ibinyabuzima nibimera birigukendera.

Michel yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka