Abasheshe akanguhe bavuga ko babangamiwe n’umuco wadutse mu Rwanda wo kurya inyama mu gihe bari ku kiriyo cy’uwitabye Imana, ibintu bagereranya nko kurya intumbi.
Mu Rwanda rwo hambere hari ibiribwa n’ibinyobwa bimwe na bimwe byaharirwaga abagore n’abana, bigafatwa nk’ikizira ku bagabo. Nyamara bimwe muri byo uyu munsi hari abagabo wabyima mukabipfa.
Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida w’iki gihugu ko amufitiye ibanga uwo asimbuye yasize amubwiye kandi ashaka kuzarimumenera.
Umutangabuhamya Habiyaremye Noel avuga ko yakoranye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2009 bashakisha uko batera u Rwanda ndetse akaba yaramutumye i Burundi gushakisha inzira n’ubundi bufasha bwa gisirikare.
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuwa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, nibwo Perezida wa Repubulika yakoze impinduka muri Guverinoma, uwari Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney asimbura Prof. Shyaka Anastase muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse no muri ba Guverineri, Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana asimbura Mufulukye Fred wari (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzaniya yakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda na Tanzaniya bibane neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukora badasigana ahubwo bagakora bagamije kuzamura abaturage mu myumvire no mu iterambere.
Batihinda Marc ari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Mushonyi, akekwaho kwica umugore we babyaranye abana batanu, amukubise ifuni kubera amakimbirane bamaranye igihe bapfa imitungo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi mu Karere ka Nyagatare, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko uruganda rwa kawunga rurimo kubakwa muri ako karere nirutangira gukora igiciro cy’ibigori kizazamuka.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko kuba amasoko y’inka atagikora mu turere twa Kirehe na Ngoma byatewe no gutinya indwara y’uburenge, ariko ngo ashobora gufungurwa vuba kuko butigeze buhagera.
Bamwe mu baturage bari bafite ubutaka ahubatswe urugomero rw’amazi yifashishwa mu kuhira imyaka mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare, bavuga ko babuze ingurane y’imitungo yabo Akarere ka Gatsibo kakavuga ko bazi ko abaturage bose bishyuwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko umuntu wamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 hari ibimenyetso ashobora kubona harimo kugira umuriro, ariko ngo si bibi kuko bigaragaza ko umubiri watangiye kugira ubudahangarwa, uniteguye guhanga n’icyo cyorezo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko kuba hari uturere ingendo zitakomorewe ari uko isesengura ryakozwe rigaragaza ko utwo turere dufite abantu benshi banduye Covid-19.
Abakora umwuga wo gutwara abantu mu modoka mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo, ariko na none bagiye gufasha abandi mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hato batadahoka amayira akongera gufungwa.
Umwalimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali witwa Muramutsa André avuga ko Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma wamwimye icyemezo cyo gushyingirwa (Attestation de Marriage) bituma abura inguzanyo ya banki.
Tariki ya 14 Werurwe 2020, tariki ya 14 Werurwe 2021, umwaka urashize icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, kikaba kimaze guhita abantu 276.
Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko kuba imibare y’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina izamuka atari uko ryiyongereye ahubwo ari uko imyumvire yo kurivuga yazamutse.
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, baribaza aho bagiye kuba mu gihe bateshejwe ababyeyi babo mu gihugu cya Uganda.
Mugisha Gahungu Shadrack wakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda avuga ko yateshejwe imitungo ye yose ndetse n’umuryango akaba acyuye gusa urufunguzo rw’imodoka yari atunze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze batumva ububi bw’ibiyobyabwenge bituma bibona icyuho bigakwirakwira mu baturage.
Umujyanama mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana n’uburinganire (Plan International Rwanda), Celine Babona Mahoro, avuga ko igitsina gore kikibangamiwe n’imico n’imigenzo nyarwanda.
Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, kubera ibura rya bamwe mu bunganizi mu mategeko, rubategeka ko baboneka mu iburanisha ry’ejo.
Ubushinjacyaha n’umwunganizi wa Nsabimana Callixte barasaba urukiko gufatira ibihano umwunganizi wa Paul Rusesabagina kubera gushaka gutinza urubanza nkana.
None ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya mipaka, rwemeje ko Paul Rusesabagina akomeza kuburana afunze.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye ku ya 08 Werurwe 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umugore ariwe shingiro ry’iterambere n’umutekano by’umuryango.
Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere Niyitanga Jean de Dieu avuga nta ndwara y’icyorezo mu nka ihari, ahubwo ko ari indwara isanzwe kandi ivurwa.
Saa mbiri z’ijoro ku Cyumweru tariki ya 07 Werurwe 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abanyarwanda batanu bari bafungiye muri Uganda, bakavuga ko bakorerwaga iyicarubozo aho bari bafungiye muri CMI.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, Bugenimana Fredrick bakunze kwita Runyenyeri urwaye, atari inkoni nk’uko hari ababivuze, ahubwo ko ari umuvuduko w’amaraso.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba abahinzi benshi muri ako karere badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, biterwa n’imyumvire y’uko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera, ariko ngo ntibivuze ko butagomga gufumbirwa.