Ihuriro rya 11 ry’abapolisikazi b’u Rwanda riribanda ku ruhare rwabo mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hateraniye ihuriro ry’abapolisikazi ribaye ku nshuro ya 11, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021. Iri huriro rizarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’abapolisikazi, imbogamizi bahura nazo n’uburyo bwo kuzitsinda byose bigamije gukora kinyamwuga buzuza inshingano zabo.

Iri huriro ryitabiriwe n’abapolisikazi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti "Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga. "

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iri huriro rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati "Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura mu kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire."

Yakomeje agaragaza ko Polisi y’u Rwanda ifite ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire.

Ati "Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe uburinganire by’umwihariko mu gushimangira ko umupolisikazi atanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu kandi bakumva ko bafite ubushobozi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore. "

IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari nako bagenda bazamuka mu ntera ndetse bajya no mu myanya ifata ibyemezo ndetse bakaba banoherezwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu mahanga. Yavuze ko iri huriro rizongerera abapolisikazi ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yari yitabiriye iri huriro ari nawe wari umushyitsi mukuru akaba ari nawe wafunguye ku mugaragaro imirimo y’iri huriro. Yavuze ko iri huriro ry’abagore ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho n’iterambere riganisha ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati "Nishimiye gutangiza ku mugaragaro iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nkeya kugira ngo hazibwe icyuho aho kiri kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange."

Yavuze ko ihame ry’uburinganire ryashyizwe ku isonga mu migambi y’Igihugu mu cyerekezo cy’imyaka 30 (Vision 2050), ndetse no muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (NST1) ndetse no mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu nzego zose kandi ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga agamije guteza imbere uburinganire.

Prof. Bayisenge yagaragaje ko hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo nko mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe. Yasabye ko ibyo bibazo bizaganirwaho muri iri huriro hagashakwa umuti ufatika ufasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda mu mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe umutekano ugizwe n’ibintu byinshi ariko abagore nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano.

Ati "Kuri ubu gucunga umutekano biragoye kubera uruhuri rw’ibyaha bisigaye biriho, twavuga ibikorerwa ku ikoranabuhanga, imvugo zishingiye kw’ivangura ndetse n’urusobe rw’abanyabyaha n’uburyo butandukanye bifashisha mu gukora ibyaha. Abagore nibo shingiro mu gushakira umuti ibibazo bishingiye ku ihohotera rikorerwa abagore n’abana, kuba bashyirwa mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko byafasha guhindura sosiyete. Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi riragaragaza neza ibimaze gukorwa mu ihame ry’uburinganire bigatanga urubuga ku bagore bakarebera hamwe uruhare rwabo n’inshingano zabo ndetse n’imbogamizi n’uburyo buganisha ku gihugu gitekanye kizira ivangura n’ihohotera iryo ariryo ryose."

Ndiaye yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha muri politiki y’uburinganire, gushyiraho gahunda zigamije kugaragaza ko uburinganire atari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu ko ahubwo ari n’ishingiro ku mahoro n’uburumbuke ku Isi yose.Kacyiru: Ihuriro rya 11 ry’abapolisikazi b’u Rwanda riribanda ku ruhare rwabo mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hateraniye ihuriro ry’abapolisikazi ribaye ku nshuro ya 11, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021. Iri huriro rizarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’abapolisikazi, imbogamizi bahura nazo n’uburyo bwo kuzitsinda byose bigamije gukora kinyamwuga buzuza inshingano zabo.

Iri huriro ryitabiriwe n’abapolisikazi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti "Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga."

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iri huriro rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati "Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura mu kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire."

Yakomeje agaragaza ko Polisi y’u Rwanda ifite ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire.

Ati "Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe uburinganire by’umwihariko mu gushimangira ko umupolisikazi atanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu kandi bakumva ko bafite ubushobozi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore. "

IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari nako bagenda bazamuka mu ntera ndetse bajya no mu myanya ifata ibyemezo ndetse bakaba banoherezwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu mahanga. Yavuze ko iri huriro rizongerera abapolisikazi ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yari yitabiriye iri huriro ari nawe wari umushyitsi mukuru akaba ari nawe wafunguye ku mugaragaro imirimo y’iri huriro. Yavuze ko iri huriro ry’abagore ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho n’iterambere riganisha ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati "Nishimiye gutangiza ku mugaragaro iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nkeya kugira ngo hazibwe icyuho aho kiri kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange. "

Yavuze ko ihame ry’uburinganire ryashyizwe ku isonga mu migambi y’Igihugu mu cyerekezo cy’imyaka 30 (Vision 2050), ndetse no muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (NST1) ndetse no mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu nzego zose kandi ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga agamije guteza imbere uburinganire.

Prof. Bayisenge yagaragaje ko hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo nko mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe. Yasabye ko ibyo bibazo bizaganirwaho muri iri huriro hagashakwa umuti ufatika ufasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda mu mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe umutekano ugizwe n’ibintu byinshi ariko abagore nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano.

Ati "Kuri ubu gucunga umutekano biragoye kubera uruhuri rw’ibyaha bisigaye biriho, twavuga ibikorerwa ku ikoranabuhanga, imvugo zishingiye kw’ivangura ndetse n’urusobe rw’abanyabyaha n’uburyo butandukanye bifashisha mu gukora ibyaha. Abagore nibo shingiro mu gushakira umuti ibibazo bishingiye ku ihohotera rikorerwa abagore n’abana, kuba bashyirwa mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko byafasha guhindura sosiyete. Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi riragaragaza neza ibimaze gukorwa mu ihame ry’uburinganire bigatanga urubuga ku bagore bakarebera hamwe uruhare rwabo n’inshingano zabo ndetse n’imbogamizi n’uburyo buganisha ku gihugu gitekanye kizira ivangura n’ihohotera iryo ari ryo ryose."

Ndiaye yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha muri politiki y’uburinganire, gushyiraho gahunda zigamije kugaragaza ko uburinganire atari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu ko ahubwo ari n’ishingiro ku mahoro n’uburumbuke ku Isi yose.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka