RIB yafunze Bagirishya Jean de Dieu (Castar)

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Castar’ akaba asanzwe ari visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Bagirishya Jean de Dieu
Bagirishya Jean de Dieu

Bagirishya ufite amarushanwa mu nshingano ze, birakekwa ko yaba yafashwe n’urwo rwego mu gihe rurimo gukora iperereza ryerekeranye n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volleyball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Igihugu cyahuye n’ikibazo gikomeye nibyo ariko reka tube turetse commantaires ngo dutangire kugira uwo dushinja.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Igihugu cyahuye n’ikibazo gikomeye nibyo ariko reka tube turetse commantaires ngo dutangire kugira uwo dushinja.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

None uwo Bagirishya ubushobozi bwe bungana iki? Yandika passports agatanga na visa? Atanga irangamuntu n’ubwenegihugu?amakarita y’ishuri Yaba afite inshingano za systems ya za banki ngw’abashe gusohora amafranga adakontorowe? Nibyamuhama bazahite bamugira umukuru w’abatekenisiye bose “Akurirwe ingoféro”🤔

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

mubyukuli nanjyur ndunga muryamugezi kugitekerezo yatanze haruguru niba koko federation y’umupira wamaguru yarananiwe gutegura amarushanwa y’abana ngo haboneke impano zabakiri bato bitume na championna yacu igera ku rwego rwandi ma championna hano mukarere kibiyaga bigali afazali bareke abanyamahanga baze ari benshi mu rwanda mumakilebe championna yongere ishyuhe abafana bongere bagaruke kubibuga nkakera tuzi za a.p.r...rayon sport....kiyovu... mukura,,,,,nizindi kipe zari zifite abakinnyi bakomeye utapfa kumenya ikipe izatwara igikombe cya championna zose ziguruka nicyo gihe duherukira umupira nyawo muri 2006 kumanura naho yaho ibintu byatangiye kuzamba aho ikipe y’igihugu iviriye muri can 2004 muri tunisia ...igitekerezo cyange nasabaga niba bishoboka yuko abayobozi basport mu rwanda bafatanyije bose ko ikintu cyo kugarura abanyamahanga mu rwanda cyagaruka tukongera tukareba ruhago iryoshye ...murakoze.......

mulisa emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Nyamara ubwo bariya bakobwa babaga bari gufasha u Rwanda gutsinda wasanga mwari mu bambere bakomaga amashyi cyane biyamiira, ibyishimo byagusabye. Gusa amakosa yarakozwe kuko batasuzumye neza mbere yuko babashyira mu kibuga. Kandi nabo buriya ntako batari bagize kugirango bigende neza. Ariko ntabwo dukwiye kubaciraho iteka. Ni igisebo cy’Abanyarwanda twese, ababikoze ni abanyarwanda bacu, ntibari bagamije kugambana cg gusebya igihugu. Tubanze tumenye aho byapfiriye ahubwo kugirango ubutaha bizagende neza. Kandi kindi mure ubutabera bukore akazi kabwo.

Murakoze.

Jean-Claude Mudaheranwa yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Murakoze

Jean-Claude Mudaheranwa yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Aurore Mimosa MUNYANGAJU (Minister of Sports) hamwe n’umuyobozi wa Federation ya Volleyball mu Rwanda bakwiye kwegura.

Ibi ntibibaho ko igihugu cyakiriye irushanwa gisezererwa kubera imyitwarire mibi cyane cyane nk’iyi yo kugerageza gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa.

Ibi byasebeje u Rwanda rwakiriye iri rushanwa.

Twari dukwiye kwigaya abanyarwanda, tukareka kwigaragaza uko tutari, ibaze gushaka intsinzi hasi hejuru utabanje no gutunganya ibisabwa kandi bigengwa n’amategeko y’umukino.

Niba gutegura abana bato mu mikino byaratunaniye basi dushakire ibyangombwa by’uzuye abanyamahanga bakine twizeyeko mu mategeko y’imikino ibintu bimeze neza.

SHAME ON YOU (Ministry of Sports & RDB)

Kalisa Robert yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Barebemo nabandi, bacukumbure neza, bagomba kuba Hari nabandi nakabaye hafungwa, uwabigizemo uruhare wese afungwe bajye bareka gukina ni idarapo ry’igihugu, kuriya nukudusiga icyasha.

Bagere no muri minister.

Rib oyeeeeee

Udpac yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Umugabo mbwa aseka imbohe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!

RUSHINGABIGWI Phocas yanditse ku itariki ya: 21-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka