Muhanga: Umuyobozi wungirije w’agakiriro yishwe n’amashanyarazi

Umuyobozi wungirije w’agakiriro ka Muhanga, Habyarimana Augustin, yitabye Imana azize impanuka y’amashanyarazi aho yakoreraga akazi ko kubaza mu gakiriro ka Muhanga, gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Urupfu rwa Habyarimana rwamenyekanye hafi saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ubwo yarimo acomeka imashini ye ibaza ku mashanyarazi ariko aza kumufata ku buryo ngo n’abo bari kumwe bumvise umuntu ataka bageragaza gukuraho amashanyarazi y’agakiriro ariko biba iby’ubusa.

Ngo byakomeje kwanga kuko amashanyarazi yari yamwinjiye cyane, imbaraga zamushiranye ku buryo ngo yagejejwe ku bitaro bya Kagayi, ni nko kuri kilometero imwe gusa yashizemo umwuka, abaganga bagerageza kumukangura birananirana.

Umuyobozi w’agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yemeje aya makuru, avuga ko mu minota 15 yabanjirije urupfu rwa nyakwigendera bari bamaze kuvugana ku buryo na we yatunguwe n’iyo mpanuka.

Agira ati “Njyewe twari tumaze kuvugana nko mu minota 15 mbere y’uko menya ayo makuru, ngo babonye umuntu yumiye aho hafi y’imashini ntibamenye uko byagenze. Icyakora yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro”.

Yongeraho ati “Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukwitabira uburyo bw’ubwishingizi ku buryo nibura n’uwakora impanuka yatahana iyo mpozamarira. Habagaho nko kuba imashini yagukomeretsa ariko ntawari warigeze yitaba Imana”.

Yongeraho ati “Nta mpanuka n’imwe nk’iyi yakabayeho kuva muri 2017 agakiriro gatangira gukora. Isomo rikomeye tubonye ni ukuba niba wavuganaga n’umuntu watarabuka gato ukumva ngo arapfuye biteye ubwoba, tugiye gushaka ubwishingizi bw’ibikoresho n’abakozi. Hari bake barimo ariko tugiye gukurikirana iby’ubwishingizi”.

Habyarimana yahitanywe n'impanuka y'umuriro mu gakiriro ka Muhanga ubwo yacomekaga imashini ze zibaza muri aka gakiriro, akaba yababaje abantu benshi cyane cyane abari bamuzi
Habyarimana yahitanywe n’impanuka y’umuriro mu gakiriro ka Muhanga ubwo yacomekaga imashini ze zibaza muri aka gakiriro, akaba yababaje abantu benshi cyane cyane abari bamuzi

Hari amakuru avugwa ko ikibazo cy’amashanyarazi mu gakiriro ka Muhanga cyari cyarigeze kubaho cyari kimaze iminsi gikemutse ku buryo ntawahamya ko yazize ibibazo by’imiterere y’amashanyarazi mu gakiriro. Icyakora ngo barakomeza gukora igenzura ngo hemenyekane icyateye uru rupfu.

Benshi mu batuye mu mujyi wa Muhanga babajwe n’urupfu rwa Habyarimana bitaga (Habyara) wari ukiri muto, kandi akora akazi ke neza ndetse akabana n’abantu benshi ku buryo hari n’abo byagoye kakira iby’urupfu rwe nk’uko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyakwigendera Habyarimana asize umugore n’abana batatu akaba atabarutse afite imyaka 51 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabaramukije amakuru ?

nzoyihaya prosper yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka