Nyagatare: Ibiza byishe umuntu umwe, amazu 38 n’imyaka birangirika

Umwana w’imyaka ine y’amavuko wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mukama yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu, amazu 38 avaho ibisenge andi 14 akaba na yo yangiritse bikomeye ku buryo ashobora kugwa kuko yinjiyemo amazi.

Hegitari ziri hagati y’eshanu na zirindwi zihinzeho urutoki mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mukama na zo zangiritse.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 mu mvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye hafi saa mbili z’ijoro mu Mirenge ya Mukama na Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Umukozi ushinzwe imicungire y’Ibiza mu Karere ka Nyagatare, Nirere Samuel, avuga ko amazu yaguye harimo iyo urukuta rwagwiriye umwana na se mu Mudugudu wa Cyeranyana mu Kagari ka Rugarama batabarwa umwana yamaze kwitaba Imana, naho se aravurwa arataha.

Agira ati "Umwana yari ari mu nzu na se nyina imvura yaguye adahari bagwirwa n’urukuta batabarwa n’abaturanyi, ihise basanga umwana w’imyaka ine yapfuye naho se atwarwa kwa muganga yakomeretse ariko mu ma saa saba yatashye."

Uretse amazu yaguye andi akangirika, imyaka yari imaze guterwa mu Kagari ka Rugarama yose yangiritse kubera urubura rwinshi.

Ni byo uwo mukozi ushinzwe imicungire y’ibiza yakomeje asobanura ati "Uretse amazu yaguye, imyaka nk’ubunyobwa, ibigori, ibishyimbo yameraga yose ishobora kutazera kubera urubura rwinshi, ku buryo imyaka yangiritse cyane."

Mu Mudugudu wa Tovu, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda ahegereye Umurenge wa Mukama na ho ngo imyaka yangiritse cyane.

Nirere ushinzwe gahunda zo gukumira ibiza muri Nyagatare avuga ko abo amazu yabo yasenyutse babaye bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe hataraboneka imfashanyo.

Avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo abasenyewe bafashwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka