Ngororero: Ibyuma byo gushyiraho Camera icunga umutekano mu muhanda byibwe

Ibyuma by’amashanyarazi byashyizwe ku muhanda munini Muhanga-Ngororero-Rubavu bituma Camera zishinzwe umutekano mu muhanda zifotora ibinyabiziga byarengeje umuvuduko, byibiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo n’abantu batahise bamenyekana.

Ibyuma by'ubwirinzi bw'impanuka y'amashanyarazi byari byashyizwe muri aka gasanduku byibwe
Ibyuma by’ubwirinzi bw’impanuka y’amashanyarazi byari byashyizwe muri aka gasanduku byibwe

Ibyuma byibwe ni urusinga ruvana amashanyarazi ku ipoto ruyinjiza mu gasanduku (Cabine) kagenewe guha amashanyarazi Camera yo ku muhanda, ndetse n’utwuma dushinzwe ubwirinzi bw’impanuka y’amashanyarazi (Fusibles).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, Kavange Jean d’Amour, avuga ko hataramenyekana niba abatwaye ibyo byuma baba bagambiriye gukoma mu nkokora gahunda yo gushyiraho Camera zo gucunga umutekano mu muhanda cyangwa ari ubujura busanzwe.

Agira ati “Hari gukorwa iperereza ngo tumenye niba ari ubujura busanzwe kuko ibyibwe bishobora kugurishwa mu bundi buryo. Uwabikoze yirengagije ko kiriya ari igikorwa rusange abantu bakwiye kubaha. Ntawahamya ko ari ubujura busanzwe cyangwa ari ukubangamira gushyiraho ziriya Camera”.

Mubazi y'amashanyarazi iri mu byasigaye batatwaye
Mubazi y’amashanyarazi iri mu byasigaye batatwaye

Kavange avuga ko muri Muhororo nta bujura bw’ibyuma by’amashanyarazi buhasanzwe ku buryo kwiba ibikoresho bifasha Camera byatunguranye, bikaba bikomeza gukurikiranwa mu gihe ibindi bikoresha birimo mubazi n’agasanduku byasubijwe ku buyobozi bwa sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Ngororero mu gihe hagishakishwa uko habungwabungwa umutekano wa biriya byuma.

Agira ati “Ziriya Camera zishinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga hagamijwe kugabanya impfu za hato na hato ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, ni igikorwa remezo gikwiye kubahwa kuko gifitiye abaturage akamaro”.

Kavange avuga ko hagiye gukazwa ingamba zo gucungira umutekano Camera zo ku muhanda kugira ngo hatabaho kongera kubyangiza, akanasaba abaturage kurushaho kubungabunga ibikorwa remezo birimo na Camera zo ku muhanda zishinzwe gucunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imyumvire y’abantu ikwiye kuzamurwa abantu bakamenyako kwagiza ibikorwa remezo ari ukwihemukira.Twese tuzi akamaro k’iteme....urishenye agiye kuricana aba atekereza iki?mbese imbangukiragutabara ibaye ije gutwara umuvandimwe we wa hafi yanyura he?murakoze

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ngaho re,batangiye kubyangiza bidateye kabiri kandi bibacungira umutekano ngo badapfa

Theo philos yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka