Abantu 20 bafunzwe bazira ibicuruzwa bya magendu

Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafunzwe bakurikiranyweho gucuruza ibicuruzwa bya magendu.

Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo
Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo

Bose uko ari 20 baremera ko ibicuruzwa bacuruzaga bitemewe n’ubwo ntawerura ngo avuge ko yagiye kubyizanira abikuye mu bihugu by’abaturanyi aho birangurirwa, kuko bavuga ko babizanirwaga n’abantu bakabibasangisha aho bacururiza bakaba ari ho babirangura n’ubwo babaga batayobewe ko bitemewe kubihacururiza.

Bimwe mu bicuruzwa byafashwe birimo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, amavuta ya movit yagiye yinjizwa mu buryo bwa magendu hamwe n’ibindi bintu birimo ibirungo bya Asante na byo byagiye byinjizwa mu buryo bwa forode.

Uwitwa Nyandwi wafatanywe amavuta ya movit yagize ati “Ayo mavuta uburyo nayabonyemo nayaguze n’umuntu ayanzaniye mu gikapu ari amavuta make ya movit, nuko ndayamugurira, mu by’ukuri ni icyaha naragikoze, kandi ndanagisabira imbabazi mu izina ryanjye n’irya bagenzi banjye bwite, ndasaba imbabazi kandi na bo mbasabira imbabazi kuko bimpaye isomo kandi na bo bibahaye isomo, rero mutugiriye imbabazi ntabwo twakongera gukora iryo kosa ryo gufata ibintu bya magendu bitemewe, ndumva twagenda natwe tukaba abafashamyumvire tugakangurira bagenzi bacu kureka ikintu kitemewe, kuko atari cyiza”.

Angelique Ayinkamiye yafatiwe mu Gitega, afatanwa amavuta ya mukorogo. Avuga ko n’ubwo akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe ariko atayobewe ko ari bibi kuko nta mahirwe yigeze abigiriramo mu gihe kirenga umwaka amaze abikora.

Ati “Njya kubona umuntu araje, akambwira ngo mfite imari, nkamubaza ni iyihe, akambwira ibyo afite ngafata duce ibindi nkamubwira ngo nabijyane, muby’ukuri kuva natangira kuyicuruza ntabwo nigeze ngira amahoro, nabonye atari byiza, n’ubwo nabifatanywe ariko ubundi nari ndi muri gahunda yo kubireka”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, asaba abaturage by’umwihariko abacuruzi kureka gukora magendu ndetse no gucuruza ibicuruzwa bitemewe.

Ati “Abaturage nibareke gucuruza ibintu bya magendu, kuko magendu imunga ubukungu bw’Igihugu, icya kabiri babihomberamo, icya gatatu ni uko bacuruza n’ibitemewe bishobora kwangiza uruhu rw’abantu nk’iyo mukorogo, ni amavuta yangiza uruhu. Hari abacuruza amashashi, mu byo twafashe harimo n’amashashi, muzi ko amashashi yaciwe muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, ntawemerewe kuyacuruza ariko bakarengaho bagashakisha uburyo babikora magendu mu buryo butemewe”.

Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kandi kitanarengeje imyaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko kandi atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Uretse abantu 20 beretswe itangazamakuru, mu Mujyi wa Kigali honyine hari abasaga 50 baherutse gufatanwa ibicuzwa bya magendu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka