Abakozi b’abakirisito bateguriwe igiterane cyihariye

Abakozi b’abakirisito bagera kuri 400 bakora ahantu hatandukanye; bazahurira mu giterane ngarukamwaka cy’iminsi itatu kizatangira ku wa 1 Nyakanga 2016 kuri Sport View Hotel.

Abakozi bagiye guhishurirwa uko baba intangarugero aho bakorera.
Abakozi bagiye guhishurirwa uko baba intangarugero aho bakorera.

Iki giterane gitegurwa n’ Ihuriro ry’Abakirisito Baharanira Impinduka ya Gikiristo mu buzima bwa buri munsi CAMP (Christ Ambassadors in the Market Place) kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu i Kigali. Muri uyu mwaka hazibandwa ku insanganyamatsiko ivuga ngo “Reka umucyo wawe urabagirane.”

Uzatanga ubutumwa ni umwanditsi w’ibitabo n’umwigisha uturutse muri Amerika Rev Boniface Gitau, uzaba afatanyije n’inteko y’abahanga mu mirimo itandukanye, irimo abikorera, abakorera imiryango mpuzamahanga ndetse n’abakozi ba Leta.

Pasteri Jimmy Muyango ukuriye iryo huriro, ashimangira ko buri mukiristo asabwa kuba umunyu n’umucyo w’isi, akenerekana ko abakiristu bamara umwanya munini aho bakorera kurenza ahandi hantu hose. Bityo ko bakagombye kugaragaza Ubwami bw’Imana aho bakorera bitabangamiye akazi bakora.

Ihuriro ry’Abakiristu Baharanira Impinduka ya Gikiristo mu buzima bwa buri munsi (CAMP) rigamije ko buri wese wemera Yesu Kristo nk’ Umwami n’Umukiza we yagombye kunoza imikorere ye ku bw’iterambere ry’igihugu n’icyubahiro cy’Imana ndetse akabwiriza abo bakorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka