Mu kiganiro gitegura iryo serukiramuco rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi guhera tariki 14-17 Nyakanga 2016, abazerekana ibihangano byabo baravuga ko bazahindura imitima n’imitekerereze y’abantu kugira ngo bajye kubaka isi, aho kuyisenya.
Umunya-Irak witwa Mokhallad Rasem, ayoboye ikigo cy’amakinamico cyitwa Toneelhuis, bakaba bazerekana ikinamico yitwa "Body Revolution", ugenekereje bivuze ngo ’Impinduramatwara y’umubiri’, ndetse n’undi mukino witwa ’Umudendezo’ azakorana n’itsinda Mashirika ryo mu Rwanda.
Mokhallad avuga ko umukino wa "Body Revolution" yawukoranye n’itsinda ry’abantu babiri baturuka ku migabane ya Aziya n’Afurika, baza gusanga umubiri w’umuntu ubyara imikorere n’imigenzereze mibi mu gihe ufashwe nabi cyangwa wabonye ibibi.
Ati "Uyu mukino urakomora igitekerezo ku bihe by’imvururu byibasiye ibihugu by’abarabu muri iyi myaka ishize, aho umusore yitwitse agakongoka mu gihugu cya Tunisia, abitewe no kutishimira ibyaberaga mu gihugu cye".
Yavuze ko umukino ’Umudendezo’ wo uza usobanura ko mu gihe umuntu yaguwe neza, na we atekereza neza kandi ibyo akora bikaba ari ibyubaka amahoro.
Hope Azeda wo mu itorero nyarwanda rya Mashirika, yatangaje ko umusaruro w’iserukiramuco ategura rya ’Ubumuntu’, watangiye kwigaragaza mu kuba umuntu areba imikino akahava yafashwe ku mutima, akabana n’ibyo yabonye bigatuma yisubiraho mu gihe yari asanzwe afite umutima mubi.
Ati "Hano dutuma umuntu yibaza impamvu ahora ashaka ibibi gusa kandi ibyiza ari byo byamuzanira amahoro we n’abandi".
Iserukiramuco ’Ubumuntu’ ry’uyu mwaka mu Rwanda, rihuriranye n’inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika, rikaba ngo ryaratumiye amatsinda yazanye na bo kuza kumva ubutumwa bwubaka ubumuntu, kugira ngo babujyane iwabo.
Iri serukiramuco rizitabirwa n’amatsinda y’ikinamico yo mu Rwanda, Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Ubuholandi, u Burundi, Sri Lanka, Uganda, Ubusuwisi, Kongo Kinshasa, Gabon, Ireland y’Amajyaruguru, Iraq, Sudan, Ubudage, Kenya, Kosovo na Cambodia.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|