Uyu musaza w’imyaka 70 akaba Umujyanama mu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, ashimangira ko umuco w’u Rwanda kimwe n’uw’ibindi bihugu ukura, bityo kuba batagikora nk’ibya cyera atari imbogamizi ku muco kuko uko ibihe bigenda bisimburana n’umuco ugenda ukura unahinduka.
Aganira na KT Radio mu kiganiro “Dusigasire umuco wacu” cyo kucyumweru tariki 27 Nzeri 2015, Nsanzabaganwa yasobanuye ko umuco ugendana n’amateka y’ibihugu, ay’imiryango, uko ibihe bihinduka ugahindukana na byo.

Ati “Umuco uba ugizwe n’ibyabaye mu mateka y’igihugu. Ibyabaye kuva icyo gihugu kibaho kugeza uyu munsi; Umuco ukagirwa n’ibyo abantu bavumbura muri iki gihe. Ni ukuvuga y’uko mu gihe igihugu kigezemo abantu bagenda bavumbura ibindi bintu bitari bisanzwe. Hakaba n’ikindi cy’uko umuco ugenda utira hirya no hino.”
Yakomeje asobanura ko uko Abanyarwanda mu nzego zose bambaraga mu myaka 30 ishize na mbere yaho bidahuye n’ubu kandi ko urubyiruko rw’icyo gihe na bo babitaga “Ab’ubu”. Ati: “Ntabwo wavuga ngo ni umuco wo ku bwa ba sogokuru kuko ba sogokuru ibyabo ntibikimeze nk’iby’ubu. Iby’ubu byajemo byinshi.”
Nsanzabaganwa asanga icy’ingenzi ari ukurinda indangagaciro z’umuco kuko zo zidahinduka, kandi ko iyo igihugu kibuze indangagaciro za cyo gisenyuka.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nta ngoma itagira abubu ahubwo abakuru nibafashe abakibyiruka ntibabatererane ngo babakwene bavuga ko bataye umuco, umuco ntujya utabwa na rimwe