
Ibi birori ngarukamwaka by’iki gitaramo byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2015 kugeza bukeye abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse hirya no hino ku isi bataramye mu ruhurirane rw’ibyiza bigize umuco nyarwanda.
Abantu b’ingeri zitandukanye baturutse imihanda yose barimo abana, urubyiruko, abagabo b’ibikwerere, abagore n’abasaza n’abakecuru ntibakanzwe n’imbeho yo ku Gasozi ka Rwesero aho igitaramo cyabereye mu busitani bw’inzu yaho y’ubugeni n’ubuhanzi.

Uwacu Julienne Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze, mu ijambo rye yavugiye mu gitaramo yasabye ko umuco w’u Rwanda ukomeza gusigasirwa.
Yagize ati “Umuco wacu ntugacike ahubwo tuwusigasire ibitaramo nk’ibi bikorwe henshi kandi kenshi mu gihugu”.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo biganjemo ahanini urubyiruko, cyabakumbuje iby’umuco nyarwanda ndetse cyongera kuwubakundisha.

Iki gitaramo cyiswe “I Nyanza Twataramye” kimaze kuba igikorwa ngarukamwaka mu Rwanda.
Ubu ni ku nshuro ya kabiri cyari gikozwe kuko bwa mbere mu Rwanda cyakozwe mu mpera z’umwaka wa 2014 ubwo hamurikwaga inka z’inyambo ndetse hakabaho n’ibikorwa byo kumasha byakorewe mu ngoro yo mu Rukali i Nyanza.
Andi mafoto




Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abirwa bamansura nibafate urugero.
Natwe muzadusure mudutaramire inyamasheke turabakunda
’i Nyanza twataramye’Abategura ibyo biterane rwose ndabashyigikiye!Minister kiriya gitekerezo cy’uko byakorwa mu Rwanda hose nagikoreho bye kuba yesu azaza!ahari umuco wacu wagira byinsh udusigira.