Innocent Nizeyimana yamuritse igitabo ku mateka y’u Rwanda

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Innocent Nizeyimana, yamuritse igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni yise “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo.”

Iki gitabo yamurikiye mu Karere ka Gicumbi tariki 27 Ugushyingo 2015, yavuze ko gukora iki gitabo byamugoye ariko akavuga ko atigeze acika n’intege mu kugaragaza amateka yaranze u Rwanda, agasaba ababyeyi kukigeza mu masomero kugira ngo abana bakigireho.

Innocent nizeyimana wanditse igitabo “Ubumwe bw'Abanyarwanda mu mateka yabo.”
Innocent nizeyimana wanditse igitabo “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo.”

Yagize ati “Mu kwandika ikigitabo byarangoye kuko banshaga intege ngo abanditsi ni benshi ariko sinabahaye umwanya kugeza nsoje none kiri ku isoko.

Ariko nifuzaga ko ababyeyi,abana na leta ko bagisoma by’umwihariko leta ikakigeza mu masomero makuru yo mugihugu no mumashuri abana bakakibona byoroshye.”

Munyeshyaka Patrice umwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikwa ry’igitabo, yavuzeko ari amahirwe, kuko kizabafasha kumenya amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko ababyeyi nabo bafite uruhare mu kwigisha abana umuco n’amateka kandi yasabye n’abana ko bazasaba ababyeyi babo kuzakigura, kuko we asanga urubyiruko rw’iki gihe rwibanda kureba amafilme ahogusoma ibitabo.

Abitabiriye imurikwa rw'iki gitabo bishimiye ko kibasobanurira amateka y'u Rwanda.
Abitabiriye imurikwa rw’iki gitabo bishimiye ko kibasobanurira amateka y’u Rwanda.

Ati “Iki ni igitabo kije gikenewe kuko kizadufasha kumenya amateka y’igihugu cyacu.”

Gakwandi Ange na we wahawe iki gitabo nk’impano, yavuze ko ari byiza kuba babasha gusoma ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda. Yongeyeho ko iki gitabo gikwiye guhera hasi mu mashuri abanza, bityo ngo abana bazakura bazi neza amateka y’u Rwanda.

Mvuyekure Alexandre Umuyobozi mukuru wa Akarere ka Gicumbi, yavuze ko ari wo mwanya wo kumenya amateka yaranze u Rwanda mu bihe by’ubukoroni na nyuma yaho.

Iki gitabo kivuga ku mateka y'u Rwanda kuva mu gihe cy'ubukoloni.
Iki gitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni.

Yasabye abaturage batuye aka karere kugitunga bakagisoma, kuko ngo aricyiza kandi gifitemo amasomo azabafasha mu iterambere ry’ighugu cyabo.

Ati “Iki gitabo ndacyemeye kabisa gifite amasomo azafasha abaturage bo mukarere ka gicumbi nkaba nabasaba ko bagitunga bakagisoma.”

Yakomeje asaba urubyiruko ko nabo bangomba kugira k’umuco wo gusoma amateka y’igihugu cyabo bafatira urugero kuri uyu mwanditsi ko bazamwigiraho bakandika ku mateka yaranze igihugu cyabibarutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwarakozu kunkunga yanyu yokutwubakira igihugu

dinah yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Iki gitabo bagishyire kuri internet tugikureho tugisome ndumva gifasha

TWAHIRWA yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Muraho Mr Nizeyiman?
ndifuza kubonana nawe.nakubona nte?
Murakoze

Nkerenke Helene yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Congz to Innocent NIZEYIMANA a.k.a. Iryamukuru rya Ruremankwashi. Gusa namusaba ko iki gitabo yazajya no ku kimurika i Shyogwe aho yabaye igihe kirekire (1990-1994)kuko yahigaga akanaharukira n’ubwo atariho yavukaga. Hari byinshi bitarajya ahagaragara kuri uyu mwanditsi, ari nabyo bintera amakenga kubyo yakwandika ibyo aribyo byose.

Shyogwe guy yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

aBASHAKA IKI GITABO BAGISANGA MURI lIBLAIRIE CARTAS NIHO JYE NAGIKUYE. GUSA KIRARYOSHYE KD KIRIMO IBYO UMUNTU AKENEYE KUMENYA KU MATEKA BYOSE.

UWINEZA yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Iki gitabo nanjye naragikunze. Nkimara kumva ko iki gitabo cyasohotse naragishatse ndagisoma ariko cyaramfashije cyane. Cyankuye mu gihirahiro ku mateka y’igihugu cyacu, ahubwo ku bwanjye, leta yari ikwiye gufasha uwacyanditse kikagera mu mashuri yose yo mu Rwanda kuko cyafasha urubyiruko cyane.

Murakoze.

umusaza yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Muraho,

Turabashimira uburyo inkuru mutugezaho ziba zanditse neza kandi ari inkuru koko usanga abazanditse barikuricyiraniye ubwabo bakagera aho zabereye (Terrain).
Nabasabaga ko mwatumenyesha aho umuntu yashakira kiriya gitabo "UBUMWE BW’ABANYARWANDA MU MATEKA YABO" niba cyaragejejwe ku isoko kuko ntabwo muri iyi nkuru mwabashije kugira icyo mubivugaho.

Murakoze.

Muramutsa Alphonse yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka