Bifuza ko amateka y’ahatabarizwaga abami yabungabungwa

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi barifuza ko amateka y’ahatabarijwe (ahashyinguwe) abami yasigasirwa kugira ngo atazasibangana burundu.

Umwe mu bavuga amateka ya Rutare ni Bizimana Jean Baptiste utuye mu muri uyu murenge wa Rutare.

Imva y'umwami Kigeli IV Rwabugiri ni yo yubakiye yonyine.
Imva y’umwami Kigeli IV Rwabugiri ni yo yubakiye yonyine.

Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, akomoka mu muryango w’abahoze ari abiru b’i Bwami. Ni umuhanga mu Ibonezabitekezo (Philosophy) n’Iyigamana (Theology) rya Kiliziya Gatolika. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri wa Komini Rutare, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamiko ndetse aba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2011.

Bizimana yabwiye Kigali Today ko muri uyu Murenge wa Rutare hatabarijwe abami batandatu n’abagabekazi bane.

Muri abo bami bahatabarijwe harimo Kigeli I Mukobanya akaba ashyinguye ahitwa Nyansenge hafi ya Kaburimbo. Umwami wa kabiri ni Kigeli wa II Nyamuheshera na we yatabarijwe i Nyansenge.

Umwami wa gatatu watabarijwe i Rutare ni Mutara I Semugeshi watabarijwe ahitwa ku Rurembo mu Kagari ka Nkoto, uwa kane ni Kigeli III Ndabarasa, uwa gatanu ni Mutara II Rwogera naho uwa gatandatu ni Kigeli IV Rwabugiri, imva ye ikaba ikihagaragara kuko yo yabashije kubakirwa.

Bizimana avuga ko muri uyu murenge wa Rutare kandi hatabarijwe abagabekazi (ba nyina b’abami) barimo Nyirakigeli I Nyanguge wari nyina wa Kigeli I Mukobanya, uwa kabiri ni Nyiracyirima II Rwesero wari nyina wa Cyirima II Rujugira.

Umugabekazi wa gatatu uhatabarijwe ni Nyiramibambwe III Nyiratamba wari nyina w’umwami Mibambwe III Sentabyo naho umugabekazi wa kane wahatabarijwe ni Nyirayuhi V Kanjogera, akaba nyina wa Yuhi V Musinga.

Igiti cy'ikigabiro cyerekana aho umugabekazi Nyiramibambwe III Nyiratamba yatabarijwe.
Igiti cy’ikigabiro cyerekana aho umugabekazi Nyiramibambwe III Nyiratamba yatabarijwe.

Abaturage bavuga ko aya mateka y’abami n’abagabekazi batabarijwe muri uyu murenge, aramutse abungabunzwe akitwabwaho, byayarinda gusibangana, abana bato bavuka bakazamenya uko u Rwanda rwo hambere rwari rumeze n’uburyo abami basimburanaga ku ngoma.

Ikindi bavuga ni uko hatunganywa neza hakagirwa ahantu nyaburanga ku buryo hakurura ba mukerarugendo.

Bizimana avuga ko kubera ko Umurenge wa Rutare watabarijwemo abami n’abagabekazi benshi, waje kuba irembo ry’i Bwami ndetse banawita irembo ry’amahoro.

Yagize ati “Kera murabizi ko iyo umuntu yabaga yishe undi bamuhoreraga, na we bakamwica. Iyo yabashaga guhunga akagera mu Murenge wa Rutare, ntabwo yicwaga kuko yabaga yageze mu irembo ry’amahoro. Icyo gihe nta washoboraga kumwica.”

Rutare kandi yakunze kugira umwihariko wo kurangwa n’ibintu bitandukanye bisa n’ibitangaje kuko ngo n’inka zaho iyo zashokaga ku ibuga (aho zanyweraga amazi) zikahasanga izindi nka zitari Inyarutare, zahitaga zizikukana zikazirukana ku ibuga ryazo.

Icyo gihe ngo abaturage bavugaga ko inka zisubiye iwazo bashatse kuvuga ko zisubiye i Bwami.

Ese gutabariza abami mu murenge wa Rutare byakomotse he?

Bizimana avuga ko gutabariza (gushyingura) abami muri uyu murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi byategetswe ku bami bo hambere ku ngoma y’umwami Mutara I Semugeshi kuko ari we wategetse uko abami bazajya basimburanwa ku ngoma ndetse aba ari na we utegeka abazajya bashyingurwa i Rutare.

Aha ni na ho havuye itegeko ryo kujya bashyingura “Abami b’Imisare” mu Karere ka Rulindo, mu cyahoze cyera ari muri Komine Mugambazi.

Abami b’imisare avuga ko bari abami babaga bishwe n’indwara z’ubushita, ndetse n’umwami waguye ku rugamba icyo gihe babifataga nk’igisebo, ngo ni ho bamushyinguraga.

Impamvu abaturage bifuza ko ibigabiro by’ahatabarijwe abami byakwitawaho ni ukugirango amateka yaho atazasibangana kuko abaturage batangiye kuhahinga.

Ikimenyetso kiharanga ni ibiti binini cyane bita imihati byabaye inganzamarumbo. Ikimenyetso gifatika gisigaye ku mva ya Kigeli Rwabugiri gusa.

Izina Cyamutara rifitanye amateka n’ishyingurwa ry’abami muri Rutare

Abenshi bazi ahitwa Cyamutara bagana ku Rwesero. Iryo zina “Cyamutara” rikaba ryarakomotse ku mwami Mutara I Semugeshi ubwo bajyaga kumushyingura i Rutare bamuvanye ahitwa i Gaseke, ubu ni muri Rulindo. Basanze igishanga cyuzuye amazi babura uko bambuka, nuko abari bahetse umugogo (umurambo w’umwami) bigira inama yo gukora urutindo rwo kwambukiraho.

Icyo gihe bakoze urutindo rw’ibikangaga, babona uko bambuka. Icyo cyambu bahita bacyitirira Mutara, aho bavuze ko ari icyambu cya Mutara, nuko izina “Cyamutara” rifata rityo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rutare, Gahano Ruberwa Jean Marie Vianney, avuga ko aya mateka aramutse yitaweho akabungabungwa, yabyara inyungu kuko haba ubwiza nyaburanga bigakurura ba mukerarugendo kimwe n’uko basura ahandi hari amateka yaranze u Rwanda.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze umuco, Rwirangira Diodore, avuga ko akarere gafite gahunda yo kuhatunganya, kugira ngo hazahinduke ahantu nyaburanga herekana amateka y’abami, by’umwihariko abahatabarijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye abahatuye bashoboye kwita kumateka akarere kazatumize kubahakomoka Bose bagire uruhare mugutunganya iyo misezero kugirango ayo matema abungabungwe Kandi abyazwe umusaruro
Nsgaciro kanini kunva iwabo wamahoro jye kuko nvuka ku Rurembo biranshimisha

Karemera yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka