Igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru cyabereye i Huye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 1 Gicurasi 2016, kikaba cyitabiriwe na bamwe mu bahoze mu Itorero Isheja, abaritoje ndetse n’abariyoboye

Iri torero rigizwe n’urubyiruko rwiga muri kaminuza, rifite umwihariko wo kuririmba no kubyina IKINYEMERA, injyana y’imbyino zishinze imizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu bice bya Bigogwe.
Urubyiruko, rwinshi rukomoka mu bice by’Iburengerazuba n’agace gato k’Amajyaruguru, mu mwaka wa 1995 rwiyemeje gushinga Itorero ISHEJA mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kugira ngo bongere basubire ku isoko y’umuco wo gutarama Kinyarwanda warangwaga mu miryango yabo.
Ibi ngo babikoze kugira ngo badahugira mu bindi gusa, bakibagirwa umuco wabo.

Umuyobozi w’Itorero Isheja, Nsababera Gervais, yavuze ko bishimira ko mu myaka 20 iri torero rimaze ribayeho, babashije gusigasira umwihariko wabo wo gutarama ku buryo aho bataramiye hose, umuntu ashobora kumenya uwo mwimerere ubaranga kandi ushimisha abataramyi.
Itorero Isheja ryibanda ku mbyino z’IKINYEMERA, umurindi n’umudiho, gushyenga, kunyobanwa, kwivuga no kuvuga amazina y’inka.

Mu bitabiriye iki gitaramo barimo abigeze kuyobora iri torero nka Musafiri na Sezirahiga ndetse n’umusaza Nina Gakwisi (waririmbye IKIGORI), akaba afatwa nk’umutoza w’ikirenga w’iri torero.

Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimira kugira uruhare mumuco wacu nk’abana b’u Rwanda knd tukawusakaza hirya no hino kuko mumuco niho indangagaciro na kirazira ziva knd ukarushaho kumenya ubudasa icyo aricyo.
Turashimira Kigali to day muruhare rukomeye igira mukuzamura imyimvure y’abanyarwanda mukabakundisha umuco wabo. ikindi Itorero ISHEJA ntituzatezuka munkera y’igitaramo mutegura.
murakoze cyane.
Isheja mukomereze aho rwose, turusheho gutera imbere kandi ngo agahugu kadafite umuco karacika, duharanire guteza umuco nyarwanda imbere.
Isheja ndabakunda gusa gusa dukomeze dusigasire umuco wacu.
sinize I huye ariko isheja ndabakunda, kubera mwabyaye n’andi mashami mu makaminuza y’aha mu Rwanda,
muzaze kudutaramira mu bigogwe turebe uko intiti zitarama
isheja muzakomereze aho tubarinyuma kd turabakunda
Byiza, biranejeje cyane. Umuco ni identité kdi muri wo harimo indangagaciro twakubakiraho na za kirazira.
Mukomerezaho.
Congz.
Happy anniversary ku Itorero ISHEJA. Umuco wacu ntukazimire
ISHEJA muranejeje cyane murankumbuje igihe twigaga i Ruhande Isheja igaserukana isheja muri soiree culturelle isabato ihumuje.Nibutse KASAI Tombola Agate,Kariwabo na Munyangeri nabandi.Mwakoze pe!!!!!!&