Mu gitaramo "Inganzo ya Kayirebwa" hamuritswe umuzingo "Urukumbuzi"
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, yongeye gutaramira abakunzi be mu gitaramo yakoreye i Kigali, kuri uyu wa 27 Werurwe 2016.
Muri iki gitaramo cyabereye muri Hotel des Milles Collines, inzu yaberagamo igitaramo yari yakubise yuzuye.

Abakunzi b’indirimbo za Kayirebwa bavuga ko bamukundira ko aririmba Kinyarwanda kandi akibanda ku byo hambere.
Muri iki gitaramo ngarukamwaka “Inganzo ya Kayirebwa” kibaye ku nshuro ya gatatu, Kayirebwa yanamurikiyemo Umuzingo (Album) wa karindwi w’indirimbo yise “Urukumbuzi”.
Abakunzi ba Kayirebwa baganiriye na Kigali Today, bavuze ko banejejwe n’iki gitaramo kuko bumvamo umwimerere w’inganzo ya Kayirebwa kandi indirimbo ze zikabamo ubutumwa buhugura bukanigisha Abanyarwanda kubana neza no kwishima.

Umukobwa w’imyaka 27 witabiriye iki gitaramo yagize ati "Nkunda ibya kera! Yewe, sinzi nanjye impamvu ariko Kayirebwa ari mu bantu nkundira icyo; noneho akaba afite ijwi ryiza na ryo utapfa kumvana uwo ari we wese."
Uwitwa Nathan Mugume (Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima) na we witabiriye iki gitaramo cya Kayirebwa, yavuze ko indirimbo z’uyu muhanzikazi zituma yibuka amateka y’ubuhunzi bwo kuba hanze y’igihugu ariko kandi ngo zikamwibutsa n’ishyaka ryo gutaha.
Mugume avuga ko yaje gutungurwa n’indirimbo Kayirebwa agira ati "Iyo ni SIDA", aho yumvisha abantu ububi bw’icyo cyorezo ku buzima bw’abantu b’ibyiciro byose.

Kayirebwa amaze imyaka isaga 33 akora ubuhanzi bw’umwuga. Mu mwaka wa 2014 yizihije isabukuru y’imyaka 30 akora ubuhanzi. Hari mu gitaramo yise “Inganzo ya Kayirebwa”.
Kuva icyo gihe, igitaramo “Inganzo ya Kayirebwa” cyabaye ngarukamwaka; kikaba gitegurwa n’Umuryango (udaharanira inyungu) Kayirebwa yashinze “CEKA I RWANDA” ugamije guteza imbere umuco gakondo.

Mu gihe amaze mu buhanzi bw’umwuga, Kayirebwa aririmba indirimbo zivuga ku buzima busanzwe muri rusange kandi akaririmbira ibyiciro byose by’ubukure bw’abantu. Imizingo ye irindwi irimo indirimo zirenga 80 zivuga ibihozo by’abana, izivuga ku buzima bwe ndetse n’izibutsa ibihe bibi n’ibyiza u Rwanda rwanyuzemo.
Umuzingo wa karindwi Kayirebwa yamuritse ufite indirimbo 11 zirimo: Inzozi Data Yandoteye, Intumwa Zanjye, Kuki Mwampishe, Abuzukuru, Uzanter’irungu, Rwego rw’Ingenzi, Ubutumwa, SIDA, Rwagasana, Mbatez’igitego, ndetse n’iyitwa ’Amatage’.

Uretse abakunzi be bakumbura u Rwanda rwa kera babitewe n’indirimbo bumvise, Kayirebwa na we ashimangira ko afite intego yo kwibutsa no guhwitura Abanyarwanda kudatakaza umuco n’ururimi byabo.
Andi mafoto:












Amafoto:
Roger Marc Rutindukanamurego
Ohereza igitekerezo
|
Mam wacu nakomeze aho turamushyigikiye murakz
Belle photo Roger Marc bravo
Thanx to rutindukanamurego for tbe pictures wagirango twe abasomye inkuru twari duhari
Fantastic, Umuco Nyarwanda ni byiza ko ukomeza kumurikwa kandi abana bacu bakawukurana. Nibyo biduhesha agaciro aho turi hose kuri iyi si. Imana Ikomeze ihe ingufu uwo mubyeyi akomeze amurike umuco wacu mu ndirimbo ze.❤
Uwo mubyeyi akwiye igikombe!
Mutubwirire uwo mubyeyi azadutaramire natwe abaciye bugufi igitaramo agitegurire ahoroheje twibona twese
turamukunda cyane
turamushimira kubwubutumwa bwiza utugezaho mundirimbo nibyiza cyane ukomereze aho kabisa imana ikomeze ikurinde kandi iguhe umugisha