Eric Karengera Kirenga, umwe mu bagize Umuryango udaharanira inyungu "CEKA I RWANDA" wateguye iki gitaramo (Inganzo ya Kayirebwa), yabwiye Kigali Today ko kizatangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru, kizanamurikirwamo umuzingo (album) wa karindwi w’uyu muhanzi, yise “Urukumbuzi”.
Cecile Kayirebwa benshi bemera nk’Umunyarwandakazi waharaniye kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi, yizihije isabukuru y’imyaka 30 amaze mu buhanzi mu mwaka wa 2014.
Icyo gihe, hari mu gitaramo cy’akataraboneka yise “Inganzo ya Kayirebwa”. Kuva muri uwo mwaka, igitaramo “Inganzo ya Kayirebwa” cyabaye ngarukamwaka.
Mu gitaramo cyo kuri iki Cyumweru, hateganyijwe imyanya 300 gusa, aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda 15000. Amatike yo kwinjira akaba agurirwa ahazwi nko kuri “Innovation Village”, “Inzora Cafe” no kuri Hotel des Milles Collines.
Cecile Kayirebwa yitabiriye ibitaramo bikomeye byinshi ku rwego rw’isi, yegukana n’ibihembo binyuranye.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki atajya no muntara ,nkubu jye sinakemera ko ariwe uba arikuzirimbira.
aha turabyemeranyaho ko Kayirebwa ari umuhanga mu kuririmba none rero iki gitaramo cy’imbaturamugabo nk’iki turagitegereje kandi neza
NZABAMPARI
MFITE INZOZI KO UMUNSI 1 AZABA MINISTER (W’UMUCO CYANGWA WO GUTEZA IMBERE UMURYANGO. WHY NOT?)