Miss Rwanda 2016: Miss Mutoni Balbine yagarutse ahagararira Uburengerazuba

Ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga (Miss) w’u Rwanda wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane.

Abakobwa basaga 130 bo mu ntara zose z’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali ni bo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Mutoni Balbine wabaye Igisonga cya 4 cya Miss Rwanda 2015 yatunguranye agaruka mu marushanwa ya 2016 anaza muri 3 bahagarariye Intara y'Iburengerazuba.
Mutoni Balbine wabaye Igisonga cya 4 cya Miss Rwanda 2015 yatunguranye agaruka mu marushanwa ya 2016 anaza muri 3 bahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Nubwo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda y’umwaka ushize wa 2015 yegukanye umwanya w’igisonga cya Kane mu bagaragiye Nyampinga w’u Rwanda, Miss Mutoni Balbine yongeye kugaruka muri aya marushanwa yiyamabariza mu ntara y’Iburengerazuba ahita anaza muri 3 bagomba guhagararira iyi ntara mu cyiciro gikurikiraho.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Eminante, Mike Karangwa na Rusaro Carine na ko gasa n’akatunguwe no kubona uyu mukobwa agarutse muri aya marushanwa ku buryo ibibazo byinshi yabajijwe byagarukaga ku mpamvu itumye agaruka muri aya marushanwa ku nshuro ye ya kabiri.

Akanama nkemurampaka. Ku ibumoso Mike Karangwa, hagati Miss Carine Urusaro hirya ye Eminente.
Akanama nkemurampaka. Ku ibumoso Mike Karangwa, hagati Miss Carine Urusaro hirya ye Eminente.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today nyuma yo gutsindira guhagararira intara akomokamo, Miss Balbine yavuze ko yifuza kwegukana ikamba rya Miss Rwanda kandi ko abona afite amahirwe menshi akurikije ubunararibonye bw’umwaka ushize.

Miss Balbine ni we mukobwa wa mbere mu biyamamaje umwaka ushize ugaragaye ku rutonde rw’abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, ariko akaba ari n’umwe mu bagaragayeho gusubiza no gutambuka neza imbere y’abashinzwe gutanga amanota.

Dore uko bapimaga indeshyo ab'Iburengerazuba.
Dore uko bapimaga indeshyo ab’Iburengerazuba.

Hakurikijwe uko basubizaga, imitambukire imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’uburyo basobanuyemo imishinga yabo, Umunezero Sandrine na Umutoni Grace ntabwo babashije gukomeza akanama nkemurampaka kakaba kavuze ko bashobora gushakira amahirwe mu zindi ntara zitaraberamo amajonjora y’ibanze.

Amajonjora y’ibanze muri Nyampinga w’u Rwanda mu Burengerazuba ni igikorwa kije gikurikira icyari cyabereye mu Majyaruguru mu karere ka Musanze abakobwa bose hamwe bamaze kumenyekana kuzahagararira intara zabo bakaba ari 7.

Mu Burengerazuba hari hiyandikishije abakobwa 18 ariko abageze ahaberaga amajonjora y’ibanze ni 6 mu gihe abujuje ibisabwa (ibiro n’indeshyo) ari 5 na bo bajonjowe hagasigara batatu ari bo kuri ubu bahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Gutora Nyampinga w’u Rwanda 2016 byatangiriye mu Majyaruguru

Urugendo rwo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubumenyi n’umuco rwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 9 Muatarama 2015.

Mu Majyaruguru naho haciye uwambaye.
Mu Majyaruguru naho haciye uwambaye.

Nyuma y’amajonjora y’ibanze mu bakobwa 5 bari bujuje ibisabwa biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, bane muri bo babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kizahuriramo abakobwa 25 bavuye mu gihugu cyose na bo bagomba gutoranywamo 15 bajya muri Bootcamp.

Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah & Habimana Umutoni Pascaline ni bo akanama nkemurampaka kemeje ko basubije neza aba ari na bo bahabwa amatike abemerera gukomeza.

Umutoniwabo Cynthia ni we utabonye amahirwe yo gukomeza ahanini bitewe n’icyo abakemurampaka bise ubwoba mu gusubiza no kutigirira icyizere.

Amabwiriza y’iri rushanwa aha uburenganzira umukobwa watsindiwe mu ntara imwe kuba yakwiyandikishiriza mu yindi ntara kugira ngo agume agerageze amahirwe.

Uretse kuba uri umunyarwandakazi, ufite hagati y’imyaka 18 na 24, abakobwa banasabwa kuba bafite igihagararo cya metero imwe na sentimetero mirongo irindwi (1m70cm) n’ingano y’ibiro hagati ya 45 na 70.

Mu bakobwa 17 biyandikishirije guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 mu Ntara y’Amajyaruguru, abari bujuje ibisabwa bari 5.

Uwazana Miss Lupita ufatwa nk'akarorero k'uburanga Nyafurika hano yakwibura.
Uwazana Miss Lupita ufatwa nk’akarorero k’uburanga Nyafurika hano yakwibura.

Uwamahoro Solange afite ibiro 47,7 n’uburebure bwa 1m70cm, Umuhoza Sharifa ibiro 57 n’uburebure bwa 1m74cm, Mujyambere Sheillah ibiro 50 n’uburebure bwa 1m75cm, Harimana, Umutoni Pascaline: ibiro 57.6 n’uburebure bwa 1m75, Umutoniwabo Cynthia: ibiro 55 n’uburebure bwa 1m70cm.

Intara ihagararirwa n’abakobwa 5 ariko bashobora kuba munsi y’uyu mubare bitewe n’ubushobozi bw’abahiyandikishije kimwe n’uko ushobora kurenga uwo mubare urenzeho ukazuzuza uw’intara yagaragayemo umubare utuzuye.

Amajonjora akurikiraho azabera mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye ku itariki ya 16 Mutarama na 17 mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Rwamagana.

Miss Rwanda itegurwa na Rwanda Inspiration Back Up Ltd ifatanije n’Inteko nyarwanda y’ururimo n’umuco RALC, ku nkunga ya Cogebanque n’abandi bafatanyabikorwa.

Andi mafoto
Kanda hono urebe Miss Rwanda 2016 Majyaruguru

Kanda hano wirebere amafoto meza y’abahatanira Miss Rwanda 2016 b’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow byiza cyane vrmt!

Ange Marie ishimwe yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

cool tubarinyuma

hirwa virgile yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka