Nubwo kuvuza ingoma byaziraga ku bagore, ubu bitunze benshi

Mu muco wa Nyarwanda, kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa byafatwaga nk’ikizira ku bagore, ariko ubu hari benshi mu bagore bitunze n’imiryango yabo.

Kubuzwa kuvuza ingoma ku bagore bamwe babyita ikandamizwa cyangwa se ikumirwa ryakorerwaga abagore, ariko inararibonye mu muco zitangaza ko umugore atabuzwaga kuvuza ingoma hagamijwe kumugira umukene cyangwa kumwicisha inzara, ahubwo yabibuzwaga kubera igisobanuro cy’ingoma mu muco wa Kinyarwanda, ndetse hagamijwe no gusigasira ubwigengesere cyangwa se ubusugire bwe.

Abagore b'i Huye basigaye bavuza ingoma kandi bavuga ko zibatunze n'imiryango yabo.
Abagore b’i Huye basigaye bavuza ingoma kandi bavuga ko zibatunze n’imiryango yabo.

Rutangarwamaboko Modeste, impuguke mu muco n’amateka by’u Rwanda, yagize ati “Mbere na mbere Ingoma nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi mu muco, kimwe mu byatumaga umugore atayivuza, ni uko nta mugore wimaga ingoma, ingoma yimaga umugabo.”

Anongeraho ko kubera imbaraga z’imiterere ya kigore, umuco wababuzaga kuvuza ingoma kuko ubusanzwe kuvuza ingoma bisaba imbaraga nyinshi ndetse no kwitakuma cyane bisaba ingufu bamwe mu bagore badafite, bigatuma abagore babuzwa kuzivuza mu rwego rwo kurinda ubusugire no kwigengesera kwabo, kugira ngo hato hatazagira abagore babikora bikabandagaza.

Rutangarwamaboko yongeraho ko umuco wa Kinyarwanda wimakazaga magirirane hagati y’abagore n’abagabo, bityo bakabuzwa kuvuza ingoma kugira ngo bakore ibyo bashoboye kandi bakora neza.

Bafite ubuhanga buhanitse mu gukaraza kandi baba bizihiwe.
Bafite ubuhanga buhanitse mu gukaraza kandi baba bizihiwe.

Ati” Abagore baririmba neza, bashayaya bakanashagirira neza mu mbyino nyarwanda, ndetse n’ibindi biberana n’abagore nk’ibihozo, ku buryo nta mpamvu n’imwe yo kubavuna babongereraho kuvuza ingoma, guhamiriza, guhiga n’ibindi, kuko ibyo byakorwaga n’abagabo mu rwego rwo gusigasira magirirane n’ubwuzuzanye, hagati y’abagore n’abagabo.”

Kuba abagore bavuza ingoma ubu byaba ari uguta umuco?

Rutangarwamaboko avuga ko kuba abagore bavuza ingoma muri ibi bihe bitafatwa nko guta umuco kuko ubusanzwe umuco ukura kandi ufatwa nk’uburyo bw’imibereho y’abantu.

Ati “Umuco urakura ugahuzwa n’ibihe, imibereho, imigirire n’imigenzereze ndetse n’imitekerereze abantu baba bagezemo, byose biganisha mu gufasha abantu kubaho kandi neza.”

Akomeza agira ati “Niba kuvuza ingoma ku bagore bibafasha kubaho, bikabatungira imiryango, bikababera uburyo bwo kugaragaza amarangamutima yabo, babasha kwirekurira abo batirekuriraga, kandi bikanabafasha gususuruka no kwikura mu bwigunge, nta kwica umuco birimo.”

Nubwo byaziraga mu muco, ubu bitunze benshi

Umunezero uba ari wose kuri aba bakarazakazi.
Umunezero uba ari wose kuri aba bakarazakazi.

Nyiranzeyimana Martha uyobora itorero ry’abagore bagera kuri 20 bavuza ingoma ryitwa “Ingoma Nshya”, rifite icyicaro mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, atangaza ko kuvuza ingoma ubu byabakuye mu bukene bibinjiriza amafaranga, binabakura mu bwigunge, aho bazenguruka amahanga bavuza ingoma, bakagaragaza umuco w’u Rwanda.

Agira ati “Itorero Ingoma Nshya rigizwe n’abagore batize amashuri ahambaye, ku buryo tutarotaga ko bishoboka ko twabona amahirwe yo gukandagira muri Amerika tukabona inyanja ya Pasifika na Antarantika zigishwa mu mashuri.”

Atangaza kandi ko atari ugutembera gusa kuko ubu ingo zabo zishoboye, barya neza, bambara neza, barwara bakivuza, abana bakaba bishyurirwa amashuri, ingo zabo zikaba zariteje imbere ku buryo bushimishije, babikesha amafaranga bakura mu kuvuza ingoma.

Ingoma Nshya yaje gukura iba koperative yunguka undi mushinga

Nyiranzeyimana Martha uyobora itorero Ingoma Nshya, atangaza ko uko itorero ryakomeje gukura rinatera imbere mu bushobozi, ryaje kubyara Koperative Ingoma Nshya, ndetse rinunguka igitekerezo cyo kubangikanya kuvuza ingoma n’undi mushinga.

Uwo mushinga Koperative Ingoma Nshya yahise itangiza ubyawe no kuvuza ingoma, ni umushinga wo kubyaza imbuto bihingira, amata ndetse n’ubuki mo ikiribwa cya “Ice Cream”.

Nyiraneza ati ”Nubwo ntahita mbagaragariza umubare w’amafaranga twinjiza mu gihe cy’ukwezi kuko agenda ahindagurika, gusa arahagije kandi ubu abanyamuryango bacu buri kwezi barahembwa, kandi bagira igihe cyo kugabana inyungu buri wese akagira icyo abona kivuye muri ubwo bucuruzi.”

Iri torero Ingoma Nshya, ryatangiye ubwo Kaminuza nkuru y’u Rwanda yakanguriraga abagore bumva bafite impano z’ubuhanzi zitandukanye kwiyegeranya ikabafasha.

Nyiraneza avuga ko ubu bagiye gutangira kubitoza abana bato bari hagati y’imyaka 12 na 16, kugira ngo bazabasimbure kuko bo barimo gukura.

Abagize itorero Ingoma Nshya bamaze gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Senegali, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suwede n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abagore bihuye barashoboye nibakomere nigitaramo Cyanika ndatekereza kizaba arikiza natwe abagabo tuzaba duhari tubashyigikire

Kwitonda emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2018  →  Musubize

IBINTUNIHATARI!!! NABOMUMURENGE WARUSASA BAZABYIGE .

DUSABIMANA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Thanx Ruti for the story well done

Binyamina yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Nibabikore nkabagore ariko babikore kuko barashoboye

Uwase yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Well done Ruti uri umuhang mu muco kabisa

Nana yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka