Hagiye kuba iserukiramuco nyarwanda rizagera mu gihugu hose

Guhera ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mutarama 2016, mu Rwanda hazatangira iserukiramuco nyarwanda, rizagera mu ntara zose z’igihugu.

Iri serukiramuco rizatangirira mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu, rigamije kwimakaza umuco nyarwanda, ndetse no kwibutsa abatuye intara zose z’igihugu umwimerere wabo mu mbyino n’indirimbo gakondo; ndetse n’ibindi byiza bitatse umuco Nyarwanda.

Keza Clemy wateguye iri serukiramuco, asanzwe agaragara mu bikorwa byimakaza umuco nyarwanda.
Keza Clemy wateguye iri serukiramuco, asanzwe agaragara mu bikorwa byimakaza umuco nyarwanda.

Mu kiganiro na Keza Clemy, ukuriye Akeza Talent yateguye iri serukiramuco, yatangaje ko rigamije kwimakaza umuco ndetse no gukumbuza Abanyarwanda umuco wabo mwiza baharanira ko utazigera ucika.

Yagize ati ”Muri iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Dusigasire umuco gakondo’, Abanyarwanda bari impande n’impande mu gihugu aho tuzanyura hose, tuzabibutsa ibyiza bitatse umuco wacu. Tuzibanda cyane ku mwimerere w’agace tuzaba turimo, kandi tuzataramana na bo bitinde. Twizeye neza ko bizabasigira byinshi.”

Bimwe bizaranga ibyo bitaramo bizabera mu ntara zose z’igihugu, Keza yatangaje ko Abanyarwanda bazakumbuzwa inkera nyarwanda, imivugo n’ibyivugo, imbyino ndetse n’indirimbo gakondo, imyambaro gakondo , gusimbuka urukiramende, imikino njyarugamba nko kumasha, kunyabanwa gukirana b’ibindi.

Keza anatangaza ko hazagaragaramo ubukorikori butandukanye bwa Kinyarwanda muri iri serukiramuco.

Ikirango cy'iri serukiramuco rigamije kwimakaza umuco nyarwanda.
Ikirango cy’iri serukiramuco rigamije kwimakaza umuco nyarwanda.

Keza arakangurira abatuye AKarere ka Burera ndetse no mu nkengero zako, kuzaza kwifatanya na bagenzi babo kwimakaza umuco muri iri serukiramuco rizabagezwaho ku buntu, ndetse anashimira abafatanyabikorwa bafatanyije kurinoza.

Muri abo bafatanyabikorwa, harimo Irebe Model Agency, Kigali Today, ND Investiment n’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka