Ibi birori bizaba ku wa 11 Werurwe 2016, mu gitaramo kizabera mu nzu mberabyombyi “Grand Auditorium” ya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Iri torero rimaze imyaka 20 rivukiye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, rigiye gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo bise “Umurage w’ijambo”, kizatangira guhera saa moya za nimugoroba.
Imanishimwe Jean Berchmas, Umuyobozi w’iri torero, avuga ko mu myaka 20 hari byinshi bagezeho bishimira harimo kuba hari Abanyarwanda bazwiho ubuhanga mu kubyina imbyino gakondo babyinnye mu Ndangamuco.
Abo barimo Aline watoje Indangamuco akaza no gutoza itorero Inganzo Ngari rizwi cyane mu Rwanda; ndetse na Serge uritoza kuri ubu.
Agira ati “Mu babyinnye mu Ndangamuco, harimo kandi Aimable Twahirwa abantu bajya babona mu tunama nkemurampaka tw’ibirori bikomeye mu Rwanda, nko muri za ’Guma Guma Supa Star’.”
Twahirwa ngo akaba ari we, afatanyije na bagenzi be, washinze iri torero mu 1995, ryaje kwitwa Indangamuco mu 1996.
Imanishimwe ati “Ryashinzwe n’urubyiruko ruturutse impande n’impande, harimo abari basanzwe mu Rwanda, abari baturutse i Burundi, Uganda n’ahandi mu buhungiro. Aimable Twahirwa ni we wazanye icyo gitekerezo.”
Yongeyeho ati “Ryashinzwe rifite intego yo gusigasira umuco nyarwanda, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda bari bavuye mu bihe bikomeye babashe gukomeza kuba hamwe.”
Iri torero ryaje gukomera, ku buryo ryagiye ryitabira amaserukiramuco mpuzamahanga nk’ayo mu Bufaransa. Ryagiye ryitabira kandi amaserukiramuco ahuza za kaminuza (FIAB) yagiye abera i Huye mu bihe byashize.
Imanishimwe, yishimye, ati “Igikombe cya FIAB igihe cyose cyabaga ari icy’Indangamuco.”
Kuri ubu, Indangamuco zibyina imbyino zinyuranye harimo izabyinwaga n’Abanyarwanda bo hambere n’iz’itorero Urukerereza. Babyina kandi n’izo bagenda bihimbira, ku buryo hari n’izo amatorero yandi abyina.
Imanishimwe ati “Hari indirimbo yacu ivuga ngo ‘Izihirwe Mbyeyi Kimbagira ... bagore mwese mwizihirwe...’ yifashishijwe muri Miss Rwanda 2016.”
Igitaramo nyirizina na cyo ngo kizarangwa n’umurindi wihariye iri torero rizwiho. Imanishimwe ati “Tuzabyina imbyino zacu, ariko twibutse n’abakuze uko kera byari bimeze kugira ngo buri wese yibone mu gitaramo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|