Biyumvamo kuba abo ku gicumbi cy’umuco

Bamwe mu batuye muri Nyanza bavuga ko kuba muri ako karere hafatwa nk’igicumbi cy’umuco nyarwanda bituma bakunda ibintu byose biwitirirwa

Ibi ni bimwe mu babivugwa na bamwe mu baturage bari bishimiye kubona imbona nkubone isiganwa ry’amagare ryitiriwe umuco “Race for Culture” ryaturutse mu karere ka Nyamagabe rigasorezwa mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatandatu tariki 23/07/2016.

Iri rushanwa ryitiriwe umuco ryari rinogeye ijisho
Iri rushanwa ryitiriwe umuco ryari rinogeye ijisho

Mu buryo bw’amatsiko menshi abaturage bari babukereye bareba iryo siganwa ry’amagare ryitiwe umuco ryasoreje i Nyanza ahafatwa nk’igicumbi gicumbikiye umuco nyarwanda kubera ibimenyetso by’amateka y’abami bo mu Rwanda rwo hambere bihagaragara.

Ishimwe Ferdinand uvuka i Nyanza akaba ari naho atuye avuga ko ashimishwa no kuba mu karere kazwiho kuba ari igicumbi cy’umuco Nyarwanda.

Yagize ati “ Namenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ko mu Karere ka Nyanza hasorezwa irushanwa ry’amagare ryitiwe umuco mpita ndikunda ntaranaribona kuko nahise niyumvisha ko ariwo rigamije guteza imbere no kurushaho kuwumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga”.

Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko asobanura ko kwiyumvamo kuba uw’ I Nyanza ku gicumbi cy’umuco nyarwanda bituma akunda ibikorwa byose bihwitirirwa bigamije kuwumenyenisha.

Ati “Nta gihombo mbona mu kuba ndi uwo ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda ubu nkaba ndi hano i Nyanza ku muhanda naje gushyigikira irushanwa ry’amagare ryawitiriwe kandi riza gusorezwa mu karere ntuyemo. Nshyigikiye umuco by’umwihariko harimo iri rushanwa ry’amagare ryawitiriwe”.

Umunyarwanda Hadi Janvier yahaga umwitangirizwa abo bari kumwe bose mu isiganwa
Umunyarwanda Hadi Janvier yahaga umwitangirizwa abo bari kumwe bose mu isiganwa

Hadi Janvier w’umunyarwanda ni we watsinze irushanwa asize abandi bakinnyi bari kumwe b’abanyamahanga n’abanyarwanda kuva mu karere ka Nyamagabe kugera mu Karere ka Nyanza nyuma yo kuzengurukwa umujyi wa Nyanza inshuro 14 mu gihe kingana n’amasaha 3 n’iminota 19.

Iri rushanwa ryitiriwe umuco “Race for Culture” ryegukanwe n’umunyarwanda ryateguwe na FERWACY riterwa inkunga na SKOL, COGEBANQUE, Rwandair, Horizon Express na Kigali Today yatanze igihembo cy’ishimwe kuri Hadi Janvier wegukanye intsinzi y’iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka