Kanseri ku rutonde rw’indwara zongerewe ku bwisungane mu kwivuza
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko indwara zigera kuri 14 zirimo iza Kanseri ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa mituweli (Mutuel de Sante), aho biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2025, zose zizaba zivurirwa kuri Mituweli.

Ni umwe mu myanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, irimo Kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane hamwe n’inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), hamwe n’Ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima buvuga ko izo serivisi ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa na Mituweli, zirimo imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, gusimbuza impyiko no kuyungurura amaraso, gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo hamwe no kubaga hakoreshwejwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagize ati “Hongerewemo imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, ntabwo byari bisanzwe, kandi turabizi ko Kanseri ari indwara ikomeye, isigaye inagaragara cyane, irapimwa ikanavurwa ndetse iranakira iyo yabonetse kare. Kuri Mituweli ntabwo ubuvuzi bwa Kanseri bwari busanzweho cyangwa ugasanga bufite aho bugarukira, ni kimwe mu by’ingenzi byiyongereye, kuba umuntu ufite mituweli ashobora guhabwa ubwo buvuzi aho ariho hose mu gihugu.”
Arongera ati “Ikijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo nabyo ntabwo byari biri kuri Mituweli, n’abaturage bari bamaze igihe babisaba, nabyo biri mubyongereweho, kuko dufite abantu benshi bakeneye iyo serivisi, abakoze impanuka, hari abagiye bagira uburwayi busaba ko bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo, hari n’ushobora kuba ari ko yavutse, ari ko ameze, ubuvuzi butarabashije kumuha kuba yabasha kubaho neza adafite ibyo bikoresho, icyo nacyo ni ikintu gikomeye Abanyarwanda bari bakeneye.”
Mu zindi serivisi z’ubuvuzi ziyongereye kuri Mituweli zirimo ibijyanye no kubaga cyane cyane amavi, umutwe w’igufa ryo mu kuguru abantu bakuze kugiraho impanuka, ni ubuvuzi busanzwe buhenze cyane ku buryo wasangaga benshi mu bafite ubwo burwayi bategereje kuzafashwa kuko Mituweli itajyaga ibwishingira.
Abandi Mituweli izajya yishingira ni abakenera kubagwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho, aho gufungura ahantu hanini hakaba hafungurwa ahantu hato cyane, bigafasha umuntu gukira vuba.
Izindi serivisi zemewe kuzajya zishingirwa na Mituweli zirimo kuyungurura no gusimbuza impyiko, kubaga umutima zose zitari zisanzwe zishingirwa na Mituweli.
Minisitiri Dr. Sabin avuga ko inyinshi muri serivisi zingerewe ku bwishingizi bwa Mituweli ari inshya zitari zisanzwe zitangirwa mu Rwanda, kandi ugasanga ubushobozi ikigega cya mituweli gifite butajyanye n’ubwo bwishingizi.
Ati “Ni nayo mpamvu uriya mwanzuro w’inama y’abaminisitiri wahuje kongera izo serivisi kugira ngo umuturage azibone ariko hagashakwa naho amafaranga yo kunganira icyo kigega azava, hari aho yabonetse, hari n’ahandi tuzagenda dushakisha hagaragara biboneka azajya yunganira kugira ngo umuturage abone izo serivisi, ikigega cyacu nacyo kitagize ibibazo.”

Kimwe mu byitaweho cyane ngo ni ukugira ngo bitaremerera umuturage ku ruhare rwe atanga, kuko nta kintu kizahinduka muri iyi minsi, nubwo Minisitiri Dr. Sabin yaciye amarenga ko mu gihe kizaza bishobora kuzahinduka.
Yagize ati “Turatekereza ko mu gihe kizaza, ntabwo ari muri uyu mwaka birumvikana, kuko ni ibintu bitegurwa, natwe tuzareba uburyo dukomeza gutera inkunga ikigega cyacu tukagira icyo twongeraho, ariko uruhare rwunganira Mituweli rw’ubushobozi, hari abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda zagiye zitanga ubushobozi kugira ngo izi serivisi zitangwe.”
Bimwe mu by’ingenzi bigaragazwa na MINISANTE, ni uko serivisi zo ku rwego rwisumbuye nko guca mu cyuma ibiciro byagabanutse ku kigero cya 34%, aho nko guca mu cyuma (CT scan) igiciro cyose kubafite mituweli cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 45,000 kigera ku 16,283, umurwayi akishyura uruhare rwe rungana na 10% ahwanye na 1,628.
Aha kandi ubuyobozi bw’iyo Minisiteri buvuga ko serivisi zisabwa cyane kwa muganga ibiciro byavuguruwe bikajyanishwa n’igihe, ariko uruhare rwa Guverinoma rugakomeza kuba runini ugereranyije n’umuturage, aho nko kubyarira kwa muganga igiciro cyose ari amafaranga y’u Rwanda 27,944, ariko umuntu wese ufite mituweli azajya yishyura 1,126 avuye kuri 926.
Ibiciro bishya kandi bigendana n’ubwishingizi abivuza bakoresha, hakaba haranashyizweho ibiciro byihariye kubaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba n’abaturuka mu bindi bihugu.
Ikindi gitangazwa n’ubuyobozi bwa MINISANTE ni uko ibiciro bya serivisi z’ubuzima bizajya bivugururwa buri myaka ibiri.
VIDEO - Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye iby'ingenzi byerekeranye no kongera serivisi z'ubuvuzi zishingirwa n'ubwisungane mu kwivuza, n'ivugururwa ry'ibiciro by'ibikorwa by'ubuvuzi, nk’uko byasohotse mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 17 Mutarama… pic.twitter.com/S1uPjLdbFT
— Kigali Today (@kigalitoday) January 18, 2025
Ohereza igitekerezo
|
Mbega ibintu bishimishije.Rwanda koko ubaye nziza !!! Bigaragaza ubuyobozi bwiza.Tekereza umuturage usanzwe w’umukene guca muli Scanner,akivuza Cancer,bakamukorera Dialyse,akabona insimbura-ngingo,etc...Nishimiye u rwanda cyane.President Kagame,merci beacoup.Urakoze cyane.Gusa tujye twibuka ko mu myaka iri imbere,ubwo imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ikabuha Yesu nkuko ijambo ryayo rivuga,indwara zose ndetse n’urupfu bizavaho burundu.Abantu bazabaho iteka nta kibazo na kimwe bafite.Haranira kuzaba muli iyo paradizo,ushaka imana cyane kandi wirinda gukora ibyo itubuza.Nutabikora,ukibera gusa mu gushaka ibyisi,ntabwo uzayibamo.